skol
Fortebet

Ruhango:Urusengero rwa Rugagi rwubakishije imbingo rwafunzwe

Ubuzima   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 5 October 2017

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwafashe umwanzuro wo gufunga urusengero rw’itorero ‘Redeemed Gospel Church Rwanda’ riyoborwa n’umukozi w’Imana Bishop Rugagi Innocen.

Urusengero rwafunzwe ruherereye mu Murenge wa Ruhango hafi y’ibiro by’Akarere ka Ruhango.UMURYANGO wamenye ko aha ariho Rugagi yatangiriye ivugabutumwa mu inzu itagira Ciment itanasakaye hose.Ngo nyuma yaje kuhava yerekeza mu mugi wa Kigali hafi yo kwa Rubangura ari naho akomeje gukorera ibitangaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francoix Xavier yabwiye itangazamakuru ko bafunze urusengero nyuma yo kubona ko abasengeragamo bashoboraga kugira ibyago.

Agira ati “Twabasabye guhagarika ibikorwa by’iri torero kuko inyubako rikoreramo zitujuje ibisabwa n’amategeko agenga imyubakire.”

Mbabazi yavuganye n’ubuyobozi bw’Abacunguwe bamubwira ko amafaranga yo kubaka urusengero rwujuje ibisabwa yamaze kuboneka ndetse ko mu minsi ya vuba batangira inyigo.

Inzu isengerwamo n’iryo torero yubakishije ibiti, igasakazwa amabati. Ntabwo ihomye ku mbande ahubwo ikikijeho imbingo zireshya na metero imwe.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Musenyeri yibwe n’abajura bamutunze imbunda ari imbere y’iteraniro

Ku cyumweru, tariki ya 24 Nyakanga, umwepiskopi wa Brooklyn muri Amerika,...
25 July 2022 1

Reba uko Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije umunsi wa Eid Al Adha...

Abayisilamu bo mu Rwanda no ku isi yose babyukiye mu munsi Mukuru wa Eid Al...
9 July 2022 0

Nigeria: Ubwo hakinwaga umukino w’inkuru ya Yesu byarangiye umwe ahaburiye...

Sule Ambrose umunyeshuri wigaga mu kigo cy’Iseminari ukomoka muri Nijeriya...
20 April 2022 0

Nyuma y’imyaka 2 Abahamya ba Yehova bagiye Gusubira guteranira Mu nsengero...

Abayoboke b’Umuryango w’Abahamya ba Yehova, bwa mbere mu myaka ibiri ishize...
15 April 2022 1

Abahanzi barimo Islael Mbonyi bifatanyije n’abarenga 100 bazerekeza Islael...

Islael Mbonyi yifatanyije n’abarenga 100 baturuka mu bihugu bitandukanye mu...
14 April 2022 0

Perezida Ndayishimiye yakiriye Karidinali Antoine Kambanda wasuye u...

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yakiriye Karidinali Antoine...
17 March 2022 1