skol
fortebet

Turambiwe kureba ’Pornographie’ munzu y’Imana Rev Past Rutayisire abwira abakobwa

Yanditswe: Tuesday 11, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umushumba Mukuru wa Paruwasi ya Remera mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Rev Canon Dr. Antoine Rutayisire, yasabye abakobwa cyane cyane abitegura kubaka imiryango, kwitwararika ku myambarire isigaye ibaranga muri ibi bihe.

Sponsored Ad

Ni ubutumwa yatanze mu materaniro yo ku Cyumweru tariki 9 Mutarama 2022, aho yigishaga by’umwihariko abageni bagiye gushyingirwa n’abandi bitegura kurushinga.

Rev Past Rutayisire yavuze ko abageni n’abandi bitegura kurushinga bakwiye kurangwa n’imyitwarire irimo kubahiriza igihe no kwitwararika ku myambarire, bakambara bikwije.

Ati “Abakristo murambabarira kuko ngiye gukoresha amagambo ubundi ntakoresha hano! Turambiwe kureba Pornographie mu rusengero.”

Yakomeje agira ati “Umukobwa araza, akaza yambaye bwa buntu […] wamubwira ngo azamure ukuboko, ibere ryose rigasohokamo ukaribona uko ryakabaye, uko ryakuze.”

Rev Past Rutayisire yagaye iyi myitwarire, avuga ko ikwiye guhinduka, abagana urusengero bakaza bambaye bikwije, by’umwihariko abakobwa bagiye kurushinga, bakambara amakanzu abakwiriye.

Ati “Umukobwa wese ajye akora ibishoboka byose amenye ko ikanzu ye y’ubukwe ifunze hejuru, murabyumvise? Ikanzu y’ubukwe ibe ifunze hejuru.”

Rutayisire yakomeje avuga ko imyambarire itikwije ishobora kubangamira umukozi w’Imana uri kuganira n’abakirisitu, ati “Bitera ishyano iyo umuntu umubwiye ngo azamure ukuboko, ikanzu ikamanuka, ukareba hirya kugira ngo abanze azamure ikanzu.”

Uyu Mukozi w’Imana yavuze ko ibintu bikwiriye guhinduka ‘guhera uyu munsi’, aho umukobwa uzajya wemererwa gusezerana, ari uwambaye ikanzu isatuye kugera hejuru y’amavi, mu gihe yaba yahisemo kwambara ikanzu imeze gutyo.Automatic word wrap
Ati “Ntabwo nanze ko muzisatura, ariko nimuzisature mugarukirize hejuru y’amavi. Muri iyi minsi twabisabwe n’ababyeyi bamwe na bamwe.”

Yakomeje agira ati “Ese ubundi babikundira iki ibintu birebire? Yasatuye yagejeje aho itako ritereye, yatera intambwe ugasanga ararwana [no kurihisha]…noneho mukongeraho na bamwe batakigira icyo bambariramo.”

Uyu mwigisha yavuze ko umugeni uzajya aza aherekejwe n’abakobwa basatuye bagejeje hejuru bakarenza amavi, bazajya basubizwa inyuma ntibemererwe kwinjira mu rusengero.

Hagiye gusohoka amabwiriza yanditse

Mu kugaragaza ko iki kibazo kimaze gufata indi ntera, Rev Past Rutayisire yavuze ko kuva uyu mwaka wa 2022 watangira, hari abageni bagera muri bane bagaragaweho iyo myambarire, mu gihe ababyeyi bakomeje kugaragaza ko iyi myambarire idakwiriye mu rusengero.

Ati “Barambwira [Abakiristo], tubabarire abe ari wowe uzabiranga, none mbivuze ku karubanda, guhera uyu munsi, umukobwa wese uzajya aza yaherekejwe n’abakobwa basatuye bakarenza amavi, guhera uyu munsi tuzajya tubasubizayo.”

Yakomeje agira ati “Tugiye kuzabishyira no mu mabwiriza yanditse...imyambarire y’abageni mu rusengero ibe izwi, mwambare uko mushatse nta kibazo. Ibyo mvuga ngira ngo hano namwe harimo ababa abagabo bo kubihamya ko bidakwiriye.”

Rev Canon Dr Antoine Rutayisire yasoje abwira abitabiriye aya materaniro ati "Erega amaso yacu yabonye byinshi."

Ibitekerezo

  • Iyo ni point de vue yabagabo. Abagore nabo wasanga babona imyenda y’agabo igaragaza uko igitsina kiryamye mu panataro nabo babibona nka porno.
    Ubundi umwenda wiyubashye ni utagaragaza imiterere yumuntu yaba umugabo cg se umugore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa