skol
fortebet

Ubuyobozi bwa Islamu mu Rwanda bwakuye urujijo ku ihagarikwa rya Adhana mu gitondo

Yanditswe: Tuesday 15, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda,RMC, yamenyesheje abayislamu ko umuhamagaro wo kwitabira iswala (Adhana) utahagaritswe, uretse ku misigiti umunani gusa yo mu mujyi wa Kigali.
Mu gitondo cyo kuwa Mbere, tariki ya 14 Werurwe hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko hari Abayislamu bazindukiye ku misigiti nk’uko bisanzwe,bahasanga Polisi n’abayobozi babo, ari nabwo babuzwaga gukoresha indangururamajwi.
Ku mbuga nkoranyambaga nabwo ibi bibazo byakomeje kuzamurwa, aho bamwe babajije Polisi (...)

Sponsored Ad

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda,RMC, yamenyesheje abayislamu ko umuhamagaro wo kwitabira iswala (Adhana) utahagaritswe, uretse ku misigiti umunani gusa yo mu mujyi wa Kigali.

Mu gitondo cyo kuwa Mbere, tariki ya 14 Werurwe hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko hari Abayislamu bazindukiye ku misigiti nk’uko bisanzwe,bahasanga Polisi n’abayobozi babo, ari nabwo babuzwaga gukoresha indangururamajwi.

Ku mbuga nkoranyambaga nabwo ibi bibazo byakomeje kuzamurwa, aho bamwe babajije Polisi impamvu y’iki cyemezo, dore ko atari n’ubwa mbere gifatwa kuko byigeze gukorwa mu Murenge wa Nyarugenge mu 2018.

Polisi yatangaje ko uyu muhamagaro uteza urusaku, bityo irawuhagarika, gusa ntibikuraho amasengesho ya mu gitondo.

Mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwayo rwa Twitter, riragira riti “Iyo hari ibikorwa biteza urusaku rubangamira abaturage birahagarikwa nk’uko biteganywa mu itegeko nomero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 mu ngingo yaryo ya 267. Ni muri urwo rwego imisigiti yo mu Mujyi wa Kigali yabujijwe guteza urusaku.”

Mufti w’u Rwanda,Sheikh Salim Hitimana,yavuze ko ibivugwa ko Adhana ya mu gitondo yahagaritswe atari byo ahubwo byabaye ku misigiti 8 gusa yo mu mujyi wa Kigali kandi ngo yabimenyeshejwe by’Umwihariko.

Yavuze ko iyi Iswala itazajya ikorwa n’indangururamajwi nkuko byari bisanzwe ariko ahandi bizakorwa nta kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa