skol
fortebet

Zimbabwe:Undi mwana w’imyaka 9 yatewe inda

Yanditswe: Saturday 19, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Biravugwa ko umukobwa w’imyaka icyenda i Bindura muri Zimbabwe atwite inda y’ibyumweru 27.
Nk’uko amakuru yatangajwe na ZBC News abitangaza ngo gutwita k’uyu mwana byagaragaye nyuma yo gukeka kw’abayobozi bo ku ishuri ribanza rya Kambira bamujyanye kwa muganga ibipimo bikabyemeza.
Uyu mukobwa wigaga mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza,yasuzumiwe mu bitaro bya Bindura ku wa gatatu nyuma yo kubyemererwa na nyina.
Ibizamini byagaragaje ko umwana atwite ari mu kaga. Iki kibazo kirimo gukurikiranwa (...)

Sponsored Ad

Biravugwa ko umukobwa w’imyaka icyenda i Bindura muri Zimbabwe atwite inda y’ibyumweru 27.

Nk’uko amakuru yatangajwe na ZBC News abitangaza ngo gutwita k’uyu mwana byagaragaye nyuma yo gukeka kw’abayobozi bo ku ishuri ribanza rya Kambira bamujyanye kwa muganga ibipimo bikabyemeza.

Uyu mukobwa wigaga mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza,yasuzumiwe mu bitaro bya Bindura ku wa gatatu nyuma yo kubyemererwa na nyina.

Ibizamini byagaragaje ko umwana atwite ari mu kaga. Iki kibazo kirimo gukurikiranwa n’abapolisi kandi babonye ibimenyetso bibafasha mu iperereza. Polisi ntiragira icyo itangaza ku mugaragaro.

Ibi bibaye nyuma y’aho undi mwana w’imyaka 9 w’ahitwa Tsholotsho abyariye mu bitaro byitwa United Bulawayo Hospitals.

Hagati aho, se w’umukobwa utwite aravuga ko inda umukobwa we atwite yayitewe n’abakurambere [imbaraga zidasanzwe].

Uyu mugabo w’imyaka 29 y’amavuko yavuze ko mu buryo budasanzwe izo myuka zasuye uyu mukobwa we w’imyaka 9 nijoro ubwo nyina yari kure y’urugo maze zikinjiza ibintu mu myanya y’ibanga ye.

Nyina w’uyu mwana w’imyaka 26 we yavuze ko yababajwe no gutwita k’umwana we.

Iyerekwa ritangaje ryakozwe na nyina wumubabaro wumukobwa utwite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa