skol
fortebet

70 ku ijana by’abakoresha ibiyobyabwenge ni Abagore

Yanditswe: Tuesday 07, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi ushinzwe kurwanya no guhangana n’ikoreshwa ndetse n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge mu muryango wabibumbye (UN), yamuritse raporo igaragaza ko 70 ku ijana by’abakoresha ibiyobyabwenge cyane ku Isi ari abigitsina Gore.
Ku wa mbere tariki ya 06 Werurwe 2017 mu mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzaniya, hamuritswe ubushakashatsi bwakozwe ku kwirinda no guhangana n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge.
Ni raporo yakozwe mu mwaka wa 2016, yamuritswe hagaragazwa imibare y’abakoresha cyane (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi ushinzwe kurwanya no guhangana n’ikoreshwa ndetse n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge mu muryango wabibumbye (UN), yamuritse raporo igaragaza ko 70 ku ijana by’abakoresha ibiyobyabwenge cyane ku Isi ari abigitsina Gore.

Ku wa mbere tariki ya 06 Werurwe 2017 mu mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzaniya, hamuritswe ubushakashatsi bwakozwe ku kwirinda no guhangana n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge.

Ni raporo yakozwe mu mwaka wa 2016, yamuritswe hagaragazwa imibare y’abakoresha cyane ibiyobyabwenge, hanagaragajwe kandi ingamba zafatwa kugirango hakumirwe ikoresha ry’ibiyobyabwenge ku Isi yose.

Rogers Siyanga, ukuriye ishami ryo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge muri UN, yatangaje ko 70 ku ijana by’abakoresha ibiyobyabwenge cyane ari Abagore.

Yagize ati " Hejuru ya 70 ku ijana bakoresha ibiyobyabwenge ni Abagore, bigaragara ko aribo bantu bibasiwe cyane. Uyu mubare ariko ntabwo ari muri Tanzaniya gusa ahubwo ni ku Isi yose muri rusange."

Uyu mugabo yavuze ko hakenewe ubufatanye mu guhashya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu baturage ndetse hagakomeza gukorwa ubukangurambaga ku ngaruka mbi z’ibiyobyabwenge ku mubiri w’umuntu.

Mu nzira eshatu zakoreshwa kugirango ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ricike, uyu mugabo yavuze ko hakwiye kwigishwa cyane urubyiruko, kuganiriza uwagizwe imbata nabyo ndetse no koroherezwa kwisanga muri Sosiyete barimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa