skol
Kigali
Fortebet

Ababikira bakomeje kwinjiza akayabo buri mwaka kubera guhinga urumogi

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 July 2022

Inkuru y’ababikira, bagaragaye bacaruza ku mugaragaro urumogi rubujijwe henshi mu bihugu ku isi,yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Itsinda ry’ababikira rizwi nka sisters of the valley, ryishimira guhinga urumogi muri Calfornia kuko rukorwamo imiti irengera abarwayi.

Muri documentaire yakozwe, itsinda ry’aba babikira ryatangaje ko bahujwe n’ubucuruzi bw’urumogi, byemewe muri Leta ya Calfornia kuva mu 1996.

Aba babikira ngo buri mwaka binjiza asaga miliyoni y’amadolari mu gucuruza uru rumogi baba bihingiye rugakoreshwa mu gukora imiti.

Umwe muri abo babikira yagize ati: "Turi itsinda ry’abagore babana, dukorana kandi dusengera hamwe. Duhinga urumogi. Turi abavugizi b’igihingwa cy’urumogi."

Aba babikira, badafitanye isano na Kiliziya Gatolika, basobanuye ko bagurisha iki gicuruzwa ku isi yose kandi bakoresha amafaranga yavuyemo kugira ngo bateze imbere ibikorwa byabo byo kuvuganira iki gihingwa cyamaganwa na guverinoma nyinshi ku isi.

Umwe yagize ati"Urumogi mu byukuri rwadukoreye byinshi, kuri buri mubikira ku giti cye kandi rwaraduhuje twese. Twari dusanzwe turi abagore bajugunywe. Isi ntiyatwitayeho.

Yongeyeho ati: "Buri wese muri twe ntiyari afite aho aba mu bihe byashize. Twagize ibihe bikomeye. Twese twahamagawe n’iki gihingwa kuko cyakijije buri wese muri twe cyangwa abantu tuzi".

Iri tsinda ryashinzwe bwa mbere mu 2015 n’umwe mu bayoboke baryo uzwi ku izina rya Kate wahaze ubuzima bwe bw’ubucuruzi n’umugabo we kubera ko batahuzaga.

Nk’uko Ladbible ibitangaza ngo Madamu Kate Meeusen yamenye ko umugabo we yamucaga inyuma kandi amwiba. Yahise ahunga hamwe n’abana be atangira guhinga urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura kanseri.

Yagize ati"Ntabwo dukunda amategeko y’abagabo b’abazungu. Abahinzi bagorwa cyane no kwemera ibitekerezo bishya. Abantu bagumye mu bitekerezo byabo byo mu myaka ya za 1950 by’uko igihingwa cy’urumogi gikoreshwa gusa mu gukora imiti."

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Pasiteri yasabye abayoboke be kumushyingura ari muzima ngo yigane Yesu...

Ibitangazamakuru byinshi birimo thereliantnews byatangaje inkuru idasanzwe...
17 August 2022 0

Umusore w’imyaka 25 yambitse impeta umukecuru w’imyaka 74 umwibutsa nyirakuru...

Umusore n’umukecuru umurusha imyaka 47 y’amavuko bavuga ko biyemeje kwereka...
16 August 2022 0

Pasiteri yibasiye bikomeye abayoboke be bananiwe kumugurira...

Umupasiteri wo mu mujyi wa Kansas muri Amerika yaciye ibintu kubera...
16 August 2022 0

Umugabo yatangije imyitozo ihoraho ku bazamubyinira n’abazamuririra...

Mu gihe abantu benshi bizihiza isabukuru yabo,ibirori byo kwakira...
15 August 2022 0

Yakoze impanuka aho kwita ku kwivuza yifata amashusho avirirana ayashyira...

Ibitekerezo bivanze n’impaka nibyo byashyizwe kuri Tik Tok nyuma y’aho...
13 August 2022 0

Yateye umukobwa we w’imyaka 13 inda kugira ngo ahabwe amafaranga...

Umugabo w’imyaka 49 wa Lusaka yitabye urukiko nyuma yo gusambanya akanatera...
13 August 2022 0