skol
Kigali

Ababyeyi bajyanye mu nkiko umwana wabo kubera kutabaha umwuzukuru

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 May 2022

Ababyeyi bo muri leta ya Uttarakhand mu majyaruguru y’Ubuhinde bareze umuhungu wabo umwe wenyine bafite kubera ko atarabaha umwuzukuru nyuma y’imyaka itandatu ashatse umugore.

Sanjeev, w’imyaka 57, na Sadhana Prasad, w’imyaka 61, bavuga ko bakoresheje amafaranga yose bari barizigamiye mu kurera umuhungu wabo, bamurihira ishuri ryo kwiga kuba umupilote ndetse bamukoreshereza n’ibirori by’ubukwe bihenze.

Barimo gusaba impozamarira ingana n’amadolari y’Amerika hafi 650,000 (angana na miliyoni 670 mu mafaranga y’u Rwanda) mu gihe umwuzukuru yaba atavutse mu gihe kitarenze umwaka umwe.

Umuhungu wabo n’umugore we bisa nkaho nta cyo barabivugaho ku mugaragaro.

Iki kirego mu rukiko kidasanzwe cyatanzwe hashingiwe ku "itotezwa mu bitekerezo" abo babyeyi bavuga ko bakorewe.

Prasad, se w’uwo muhungu, avuga ko yakoresheje amafaranga yose yari yarizigamiye, mu 2006 akohereza umuhungu we muri Amerika kwiga gutwara indege, bikamutwara amadolari y’Amerika 65,000 (miliyoni 67 mu mafaranga y’u Rwanda).

Yasubiye mu Buhinde mu mwaka wa 2007, ariko atakaza akazi ke, bituma umuryango we ugomba kumufasha mu buryo bw’amafaranga mu gihe kirenze imyaka ibiri, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Times of India.

Shrey Sagar, w’imyaka 35, nyuma yaje kubona akazi k’ubupilote. Ababyeyi be bavuga ko mu 2016 bakoresheje ubukwe bwe na Shubhangi Sinha, ubu ufite imyaka 31, bizeye ko bazabona "umwuzukuru wo gukina na bo" mu gihe cyabo k’ikiruhuko cy’izabukuru.

Ababyeyi bavuga ko barishye kwiyakira ko mu bukwe kwabereye muri hoteli yo mu cyiciro cy’inyenyeri eshanu, imodoka ihenze y’amadolari y’Amerika 80,000 (miliyoni 82 mu mafaranga y’u Rwanda) n’ikiruhuko cy’ukwezi kwa buki cyo mu mahanga.

Prasad yagize ati: "Umuhungu wanjye amaze imyaka itandatu ashatse ariko na n’ubu ntibateganya kubyara.

"Nibura tubaye dufite umwuzukuru wo kumara igihe turi kumwe na we, akababaro kacu kazihanganirwa".

AK Srivastava, umunyamategeko ubunganira, yabwiye ikinyamakuru The National ko abo yunganira basabye ayo mafaranga "kubera ubugome bakorewe mu mutwe".

Yagize ati: "Ni inzozi kuri buri mubyeyi kugira umwuzukuru. Bari bamaze igihe kirekire bategereke kugira umwuzukuru".

Ikirego cy’abo babyeyi, cyatanzwe mu rukiko rwo mu mujyi wa Haridwar, cyitezwe kuburanishwa mu rukiko ku itariki ya 17 y’uku kwezi kwa gatanu. Umuhungu wabo n’umugore we basa nkaho nta cyo barabitangazaho ku mugaragaro.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyiri inzu yateye umupangayi we kubera ko umugore we yanze ko batera...

Umugabo wari usanzwe afite amazu akodesha yahunze nyuma yo kugaba igitero...
20 May 2022 0

Umusore n’umukunzi we bashatse kwigana Jack na Rose muri TITANIC biviramo...

Umusore n’umukunzi we bashatse kwifotoza yiganye Jack na Rose bo muri filime...
20 May 2022 0

Sobanukirwa indimi 5 z’urukundo zihariye cyane kurusha izindi

Gutanga no kwakira urukundo bishobora gukorwa mu buryo butandukanye binyuze...
20 May 2022 0

Ntuzemere gushyingiranwa n’ umukunzi wawe nadasubiza ibi bibazo...

Mbere yo gushyingiranwa n’ umukunzi wawe uzamubaze ibi bibazo uzamenya...
19 May 2022 0

Umwana w’imyaka 11 yaciye agahigo ko kuroba ifi imurusha ibiro

Umwana witwa Callum Pettit yagarutsweho cyane mu binyamakuru ku isi anyuma...
19 May 2022 0

Yarohamye mu ruzi ubwo yageragezaga gutabara imbwa ye

Umukinnyi w’iteramakofe w’Umwongereza yarohamye mu gihe yagerageje gutabara...
18 May 2022 0