Ibipfunsi no guterana ibintu bitandukanye nibyo byaranze inteko ya Sierra Leone ubwo bamwe batoraga itegeko abandi bakabyanga bikarangira bagiye mu mitsi.
Amashusho agaragaza iyi ntambara y’abadepite muri iki gihugu yagiye hanze kuwa Gatatu w’iki cyumweru aho bamwe bumvikanye bavuza induru abandi basaba ubufasha muri izi mvururu.
Abadepite bari mu ishyaka riri ku butegetsi n’abatavuga rumwe nabwo bashwanye bapfuye ingingo yavugaga ku matora azaba umwaka utaha muri iki gihugu.
Umunyamakuru (...)

Umunyamakuru wari mu nteko yavuze ko abashinzwe umutekano basohoye abadepite benshi bashoje intambara n’abayigizemo uruhare rugaragara.
Ibi bibaye nyuma y’aho Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio yasye Ubwongereza agahura n’ushinzwe ububanyi n’amahanga,James Cleverly,ufite umubyeyi ukomoka muri iki gihugu cyo muri Afurika.
Umukinnyi wa Filimi,Idris Elba,ufite pasiporo ya Sierra Leone akaba na brand ambassador nawe yari yitabiriye iyi nteko abona iyi ntambara imbonankubone.
Perezida wa Sierra Leone aheruka kuvuga ko ashaka gukura iki gihugu mu bubata bwo gucukura Diyama kizwiho hanyuma abaturage bakigishwa.
Yavuze ko iki gihugu gitakaza 20% mu bijyanye n’Uburezi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *