skol
fortebet

Abagabo bagiye kwiba amatara yo ku muhanda umuriro urabakubita barapfa

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 03, Nov 2022

Abagabo bagiye kwiba amatara yo ku muhanda umuriro urabakubita barapfa

Sponsored Ad

skol

Abagabo babiri bakiri bato bapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ubwo bagerageza kwangiza amatara yo ku muhanda mu mujyi wa Thika mu gihugu cya Kenya.
Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wo mu mujyi wa Thika, Moses Ngige, aba bombi bishwe n’amashanyarazi barapfa.
Imirambo yabo basanze iryamye iruhande rw’itara ryo ku muhanda bagerageza kwangiza.
Nk’uko ibitangazamakuru byo muri ako karere bibitangaza ngo aba bagabo bombi bagize agatsiko kangiza amatara yo ku mihanda, ndetse n’ibyapa (…)

Abagabo babiri bakiri bato bapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ubwo bagerageza kwangiza amatara yo ku muhanda mu mujyi wa Thika mu gihugu cya Kenya.

Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wo mu mujyi wa Thika, Moses Ngige, aba bombi bishwe n’amashanyarazi barapfa.

Imirambo yabo basanze iryamye iruhande rw’itara ryo ku muhanda bagerageza kwangiza.

Nk’uko ibitangazamakuru byo muri ako karere bibitangaza ngo aba bagabo bombi bagize agatsiko kangiza amatara yo ku mihanda, ndetse n’ibyapa byo ku muhanda mu Ntara ya Kiambu, cyane cyane mu Mujyi wa Thika.

Bari bazindutse kare kugira ngo babyangize nta muntu ubabona birangira bahasize ubuzima.

Biravugwa ko isoko rigura ibyuma bishaje muri ako karere ari yo mpamvu nyamukuru ituma aba bantu bangiza amatara yo ku mihanda hamwe n’umutungo wa Kenya biyongera.

Ubu abaturage barasaba guverinoma gufunga bamwe mu bacuruzi b’ibyuma bishaje muri ako gace.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa