skol
fortebet

Abagabo buriye igiti cyo kuri Polisi bigaragambya bambaye ubusa

Yanditswe: Saturday 18, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abagabo babiri bateje akavuyo ku biro bikuru bya Polisi by’ahitwa Nakuru muri Kenya kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe ubwo bazindukaga burira igiti kiri hafi aho bambaye ubusa
Aba ngo bageze mur iki giti bahise batangira kubwiriza ubutumwa.
Aba bagabo bageze kuri ibi biro bya polisi kuwa Kane nijoro bagerageza kurira iki giti ariko bamanirwa igitaraganya barirukanwa.
Icyakora bukeye,bahisemo kubishyira ku rundi rwego,baragaruka bambara ubusa barangije burira icyo giti
Polisi (...)

Polisi yagerageje kubambika ku ngufu no kubamanura muri iki giti ariko biba iby’ubusa.

Yahise ifata umwanzuro wo gufunga aka gace kugira ngo aba bagabo bamanurwe ku kabi n’akeza.

Ikinyamakuru The Citizen cyo muri Kenya dukesha iyi nkuru kivuga ko nyuma y’amasaha 11 ruri hasi hejuru hagati y’impande zombi,aba bagabo bemeye kumanuka hanyuma bajya mu nguni y’iyi sitasiyo baricara ntibongera kuvuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa