Abagabo umunani basambanyije ihene yendaga kubyara birangira ipfuye
Yanditswe: Thursday 02, Aug 2018
Itsinda ryabagabo 8 bakomoka mu Buhindi bari guhigwa bukware na polisi,kubera kwiba ihene y’umugabo witwa Aslup bakayisambanya ku ngufu kugeza ipfuye kandi yari hafi kubyara.
Ubwo aba bagabo basangaga iyi hene aho yari iziritse barayifashe bayijyana mu kizu gishaje batangira kuyisambanya,nyirayo aje kuyireba arayibura,agerageza kuyishaka hirya no hino nibwo yumvise iri guhebeba agerageje kuyegera asanga abagabo umunani bari kuyisambanya.
Aslup yajyanye ikirego kuri polisi nyuma yo gufata amabandi ari gusambanya ihene ye
Aba bagabo bakimara gufatwa na nyirayo bahise biruka,Aslup we agerageza kureba ko ntacyo yabaye cyane ko yari yegereje kubyara, ipfira mu nzira ubwo yari ayijyaniye abashinzwe kwita ku matungo.
Aslup yahise ajyana ikirego kuri polisi y’ahitwa Nuh,ayiha urutonde rw’abagabo batatu yabonye mu munani yafashe bari gusambanya iyi hene.
Kugeza ubu polisi iri gushaka aba abagabo kugira ngo bakanirwe urubakwiriye cyane ko bivugwa ko bakoze aya mahano bamaze kunywa ibiyobyabwenge.
polisi iri guhiga abasambanyije ihene ya Aslup
Aslup yabwiye abanyamakuru ko aya mabandi yasambanyije ihene ye ashobora kuba ayazi yose gusa yafashe batatu bonyine bari banyoye ibiyobyabwenge byinshi.
Yagize ati “Bibye ihene yanjye bayijyana kuyisambanyiriza mu kizu gishaje.Nkimara kubafata navugije induru abaturage babirukaho tubasha gufata batatu muri bo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *