skol
fortebet

Abagenzi bafatiwe mu cyuho bari gusambanira mu bwiherero bw’indege biteza akavuyo

Yanditswe: Tuesday 12, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abagenzi babiri bari mu ndege ya EasyJet bajyanywe n’abapolisi bageze i Ibiza nyuma yo gufatwa bakorera imibonano mpuzabitsina mu musarani w’indege hanyuma umwe mu bakozi bayo arabatamaza.

Sponsored Ad

Hakwirakwiriye Video yerekana abagenzi bakoma amashyi abandi bavuza induru ubwo umukozi wa EasyJet yakinguraga umuryango w’ubwiherero aba bombi basambaniragamo benshi bakabona ubwambure bwabo.

Amashusho yafatiwe muri iyi ndege yari ivuye i Luton mu Bwongereza asa nkaho yerekana ko aba bombi nta gahunda yo guhagarika gutera akabariro bari bafite,kuko umugabo yahise yongera gufunga umuryango kugirango bakomeza igikorwa bari batangiye.

Umuvugizi wa EasyJet yabwiye MailOnline ko indege yabo yakiriye abapolisi bageze kuri iki kirwa cy’ibirori muri Esipanye.

Abari muri iyi ndege babibonye, batunguwe no kubona abantu babiri basambanira mu bwiherero ndetse bamwe bavugije induru.

Umugore umwe yumvikanye avuza induru ati ’Oh my f *** ing God’, mbere yo kubaza inshuti ye niba yafashe amashusho y’uko byagenze.

Ariko umwe mu bakozi b’indege yatunguwe aho yagaragaye mu mashusho yifashe ku mutwe nyuma yo kugwa gitumo aba bombi.

Iyi videwo yakwirakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga,aho umwe yayitanzeho ibitekerezo asetsa ati: ’Ryanair yakwishyuza amafaranga y’inyongera.’ Undi yongeyeho ati: ’Twizere ko atari umupilote.’

Umuvugizi wa EasyJet yabwiye MailOnline ati: ’Dushobora kwemeza ko iyi ndege yavaga i Luton yerekeza Ibiza ku ya 8 Nzeri yahuye n’abapolisi imaze guparika kubera imyitwarire y’abagenzi babiri bari bayirimo.’

Umwirondoro w’aba bafashwe basambana nturamenyekana kandi ntiharamenyekana niba hari abafunzwe bageze Ibiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa