skol
fortebet

Abagore 3 bavukana bari mu byishimo byo gusangira umugabo umwe

Yanditswe: Friday 02, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugore ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko asangiye umugabo we n’abavandimwe be babiri.
Uyu mugore w’imyaka 57 witwa Ntakwinja yabwiye Afrimax English ko abanye neza n’abavandimwe be bombi,basangiye umugabo. Ati: “Twese turishimye, nta mpaka cyangwa ubwumvikane buke. Ni nk’inzozi kuri twese. ”.
Ntakwinja n’umugore wa mbere, yashakanye na Gervais Mwandalirwa akiri muto. Babanye imyaka myinshi babyarana abana umunani mbere yo (...)

Sponsored Ad

Umugore ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko asangiye umugabo we n’abavandimwe be babiri.

Uyu mugore w’imyaka 57 witwa Ntakwinja yabwiye Afrimax English ko abanye neza n’abavandimwe be bombi,basangiye umugabo. Ati: “Twese turishimye, nta mpaka cyangwa ubwumvikane buke. Ni nk’inzozi kuri twese. ”.

Ntakwinja n’umugore wa mbere, yashakanye na Gervais Mwandalirwa akiri muto. Babanye imyaka myinshi babyarana abana umunani mbere yo kumushakiraho abavandimwe be.

Mwandalirwa yamubwiye ko ashaka kurongora umuvandimwe we, Janette. Uyu mugore w’imyaka 45 yasuraga mukuru we kenshi birangira nawe akunze umugabo we.

Janette ufite abana 11, yavuze ko kuva icyo gihe atigeze yicuza icyemezo yafashe cyo gushakana n’umugabo wa mukuru we. Nyuma, Mwandalirwa yabwiye abagore be ko ashaka kurongora na murumuna wabo muto.

Kimwe na Janette, Nsimire yakundaga gusura abavandimwe be. Yishimiye kuba umugore wa gatatu wa Mwandalirwa, kuko yabonaga ko abo bavukana nabo babayeho neza, kandi kubera ko basangiye byose nk’abavandimwe, gusangira umugabo ntibyari kubagora.

Kugira ngo abane mu mahoro n’abagore be batatu, Mwandalirwa agomba kubaha buri wese muri bo kandi akabakunda kimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa