skol
Kigali

Abahoze ari abakozi ba Kompanyi y’indege ya Alitalia bakoze imyigaragambyo bakuramo imyenda

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 October 2021

Ku wa gatatu w’iki cyumweru,tariki ya 20 Ukwakira 2021,abahoze ari abakozi ba kompanyi itwara abagenzi mu ndege ya Alitalia yo mu Butaliyani biganjemo ab’igitsina gore biyambuye imyenda yabo, bakora imyigaragambyo ituje,mu mujyi wa Roma rwagati.


Alitalia imaze igihe iri mu bibazo by’ubukungu byatumye ihagarika ibikorwa byayo ku wa 14 Ukwakira 2021.

Iki kibazo cy’ubukungu cyashegeshe iyi kompanyi yari maze imyaka ibarirwa muri za mirongo itwara indege mu Butaliyani.

Sosiyete nshya, ITA Airways, yahise itangira kuguruka kuwa 15 Ukwakira 2021, ikoresheje zimwe mu ndege za Alitalia. Yaguze kandi ikirango cya Alitalia, ariko ifata abakozi batageze ku 3.000 mu bakozi 10,000 Alitalia yari ifite.

Abahoze ari abakozi ba Alitalia batangiye bakuramo amakoti kugira ngo bagaragaze impuzankano yose ya Alitalia. Babanje gukuramo amakoti yabo, hanyuma amajipo, hanyuma inkweto ndende, basigarana imyenda y’imbere(cyangwa amakanzu ya nijoro).

Abahoze bakora mu ndege bambaye ibirenge bahagaze bucece, hanyuma basakuza bati: "Turi Alitalia!".

Abahoze bakora mu ndege bagera kuri 50 bahagaze ku murongo mu kibuga kiri hejuru y’umusozi wa Capitoline I Roma, bamanura ibikapu bya sosiyete yabo kbabita mu muhanda, hanyuma buhoro buhoro bakuramo amakoti yabo, hanyuma amajipo, n’inkweto.

Bakomeje guhagarara batambaye inkweto,bacecetse iminota mike. Bahita bafata imyenda n’inkweto zabo bitonze maze barasakuza bati: "Turi Alitalia!"

Abayobozi b’amashyirahamwe atandukanye bakomeje gusaba leta kongera amafaranga y’ubushomeri mu gihe cy’imyaka itanu.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ihindagurika ry’ikirere ririmo guteza gatanya mu nyoni za albatross –...

Iyo umubano hagati y’abashakanye urangiye, bishobora guterwa n’uko ikibatsi...
28 November 2021 0

Umugore yashyingiranwe n’inka afata nk’umugabo we wapfuye akayizukiramo

Umugore yashakanye n’inka nyuma yo kumusoma bigatuma yizera ko iyi nyamaswa...
28 November 2021 0

Umugore yiyemeje kwishyurira byose umugabo wakwemera ko bashyingiranwa mu...

Umugore uvuga ko yagurishije roho ye kwa satani, yavuze ko arimo gushaka...
27 November 2021 0

Wa mugore wabyaye abana 44 yahawe inkunga n’umugiraneza

Umugore wo muri Uganda w’imyaka 40 wibarutse abana 44 ku mugabo umwe,yahuye...
27 November 2021 0

Umupolisi yapfuye urupfu rw’amayobera ubwo yashakaga guca inyuma umugore...

Amakuru yaturutse muri Zimbabwe yavuze ko umupolisi wari usanzwe afite...
27 November 2021 0

Umusaza yajyanwe mu rukiko ashinjwa gusambanya ihene y’abandi...

Umusaza witwa Shaari Hasan w’imyaka 60 arashinjwa gusambanya ihene y’abandi...
26 November 2021 0