skol
fortebet

Abajura bari bibye inka bijyanye kuri polisi buzuyeho inzuki

Yanditswe: Monday 07, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abantu babiri bakekwaho kuba abajura bishyikirije abapolisi n’inka bibye ku biro bya Polisi bya Makutano nyuma yo kwibasirwa n’inzuki bivugwa ko zoherejwe n’umupfumu wahawe akazi na nyirayo ngo bayigarure.
Polisi ya Makutano,mu ntara ya Embu,muri Kenya yabonye ibyo amaso yabo atakekaga ubwo aba bagabo babiri bazaga kuri sitasiyo bafite iyi nka bibye.
Ku wa gatandatu, tariki ya 5 Ugushyingo 2022,nibwoaba bakekwaga ubujura bombi binjiye kuri sitasiyo ya polisi buzuyeho inzuki maze biyemerera (...)

Sponsored Ad

Abantu babiri bakekwaho kuba abajura bishyikirije abapolisi n’inka bibye ku biro bya Polisi bya Makutano nyuma yo kwibasirwa n’inzuki bivugwa ko zoherejwe n’umupfumu wahawe akazi na nyirayo ngo bayigarure.

Polisi ya Makutano,mu ntara ya Embu,muri Kenya yabonye ibyo amaso yabo atakekaga ubwo aba bagabo babiri bazaga kuri sitasiyo bafite iyi nka bibye.

Ku wa gatandatu, tariki ya 5 Ugushyingo 2022,nibwoaba bakekwaga ubujura bombi binjiye kuri sitasiyo ya polisi buzuyeho inzuki maze biyemerera ko aribo bibye inka yabuze.

Aba barimo uwitwa Phillip Wekesa w’imyaka 32 na Mwamba Ili w’imyaka 25, bakomeje kuvuza induru cyane kubera ko inzuki zabadwingaga bikomeye.

Nyuma yo kumenyesha polisi ko inka ye yabuze kuwa 3 Ugushyingo, Lilian Waithera yahise ahamagarwa ngo ajye kureba ko ari iye.

Waithera yerekanye neza ko inka ari iye amaze kugera kuri sitasiyo. Yiyemereye ko yasabye umupfumu kumufasha kugarura iyi nka.

Umuyobozi wungirije w’agace, Bwana Daniel Kiama Maina yemeje aya makuru avuga ko Phillip Wekesa na Mwamba Ili aribo bari bibye iyi nka.

Ati: “Nabwiwe ko abakekwa bagerageje kugurisha inka ku isoko rya Makutano, ariko ntibabona umuguzi. Ibyo byari mbere y’uko inzuki zibuzuraho zikabarya bakijyana kuri sitasiyo bafite inka bari bibye ”.

Bivugwa ko umupfumu yahise ahamagazwa kuri sitasiyo,asabwa guhagarika amarozi yateye aba bajura, maze ategeka izo nzuki kujya mu gikapu yari yitwaje.

Nyuma yo gukora ’ubupfumu’ bwe, uyu mugabo yahise asohoka kuri polisi asiga abaturage bumiwe.

Ubujura bw’amatungo bukomeje kwiyongera muri Kirinyaga, aho Bwana Daniel Kiama Maina yemeje ibyabaye hanyuma asaba abaturage guhagarika gukoresha uburozi kugira ngo bidateza akaga karenze.

Aba bagabo bombi baracyafungiye kuri sitasiyo ya Makutano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa