Abajura bibye amapine y’imodoka ya BMW ya myugariro wa Wolverhampton Bennett [AMAFOTO]
Yanditswe: Monday 10, Sep 2018
Umukinnyi Ryan Bennett ukinira ikipe ya Wolverhampton mu bwugarizi, yahuye n’uruva gusenya ubwo yaparikaga imodoka ye ya BMW X5 yaguze akayabo k’ibihumbi 60 by’amapawundi(miliyoni zisaga 60 z’amafaranga y’u Rwanda), agarutse asanga amapine yayo bayibye.
Uyu myugariro yashyize kuri Twitter amafoto y’iyi modoka ye nta mapine ifite aho yasabye umuntu wamurangira aho yabona amapine kumufasha.
Ubwo uyu musore yaparikaga iyi modoka ye agiye muri gahunda ze,yagarutse asanga bayikuyemo amapine iryamye hasi biramubabaza aho yahise atanga itangazo kuri twitter asaba abantu kumufasha bakamurangira aho yakura amapine mashya yo gusimbura aya bibye.
Bennett yasabye ubufasha umuntu waba yagurishijwe aya mapine n’uyu mujura ko yayamuzanira akamusubiza amafaranga yayatanzeho.
Bennett yakuwe mu mwuka n’uyu mujura wamwibye amapine y’imodoka ye,kuko yari yibereye mu myiteguro y’umukino bafitanye na Bunley ku cyumweru muri Premier League aho bazaba bakiriye Bunley ku kibubuga Molineux Stadium
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *