Abakobwa babiri bari mu mazi abira kubera kubyinira mu irimbi rya gisirikare bazunguza ikibuno
Yanditswe: Wednesday 30, Aug 2023

Mu mashusho yaciye ibintu hirya no hino,abakobwa babiri bavukana bagaragaye bari kubyina bazunguza ikibuno hejuru y’imva ya se byatumye bajya mu mazi abira aho bashobora gufungwa.
Se w’aba babyeyi yiciwe ku rugamba ari kurwanira Ukraine mu ntambara bari kurwana n’ingabo za Vladimir Putin uyobora Uburusiya.
Aba bakobwa bombi bafashe amashusho babyina kandi bazunguza ikibuno hejuru y’imva z’abasirikare bapfuye, bavuga ko se byamusekeje.
Nyuma yo kwamaganwa bikabije,aba bakobwa bemeye ko bakoze amakosa kandi ko bidakwiye ari nayo mpamvu polisi yemeje ko aba bakobwa bombi batavuzwe amazina bazakurikiranwaho gusuzugura imva kandi bashobora gufungwa imyaka itanu.
Amashusho ya telefone yafashwe, yerekana aba bakobwa bombi bakiri bato bambaye utwenda tugufi,bahagaze hagati y’imva z’abasirikare ziriho indabyo n’ibendera rya Ukraine.
Umwe muribo yabanje gushyira telefone hasi kugirango afate amashusho hanyuma batangira kubyina.
Aba bakobwa bato bagaragaye bazunguza ikibuno ubwo bari basuye imva ya se i Kyiv,mu murwa mukuru wa Ukraine,kuwa 24 Kanama.
Se w’aba bakobwa bivugwa ko yari muri Batayo ya 95 ndetse ngo yiciwe ahitwa Izium,mu burasirazuba bwa Donetsk.
Ibitekerezo
birababaje urubyiruko rwikigihe ntiruzi iyo rwavuye ntiruzi niyo rugana rwinjiriwe nu mwanzi ahubwo ntirwabimenya °birarenze kabisa