Abakobwa bagumiwe bagiye ku rusengero bambaye imyenda y’ubukwe gusengera abagabo [VIDEO]
Yanditswe: Tuesday 04, Oct 2022

Abakobwa b’abaseribateri bashaka abagabo baherutse gukora agashya bitabira amasengesho yo kwirukana umudayimoni watumye bagumirwa bambaye imyenda y’ubukwe.
Aba bakobwa b’abakristu bitabiriye amasengesho bambaye imyenda y’ubukwendetse ngo barasenga cyane bizeye ko abagabo b’inzozi zabo bazabashakisha,nyuma y’amasengesho.
Amashusho y’aba bagore yakwirakwijwe cyane ariko ntabwo higeze hatangazwa igihugu bakomokamo.
Amakuru avuga ko pasiteri w’iryo torero yasabye abagore bifuza kurushinga kwambara (...)
Abakobwa b’abaseribateri bashaka abagabo baherutse gukora agashya bitabira amasengesho yo kwirukana umudayimoni watumye bagumirwa bambaye imyenda y’ubukwe.
Aba bakobwa b’abakristu bitabiriye amasengesho bambaye imyenda y’ubukwendetse ngo barasenga cyane bizeye ko abagabo b’inzozi zabo bazabashakisha,nyuma y’amasengesho.
Amashusho y’aba bagore yakwirakwijwe cyane ariko ntabwo higeze hatangazwa igihugu bakomokamo.
Amakuru avuga ko pasiteri w’iryo torero yasabye abagore bifuza kurushinga kwambara imyenda y’ubukwe baje gusenga kugira ngo basengere ubuhanuzi bubasohorereho.
Muri videwo yagiye ahagaragara harimo abakobwa bakiri bato, bambaye imyenda y’ubukwe kandi bafite indabyo.
Baririmbye indirimbo nyinshi ndetse bizeye ko amasengesho yabo azasubizwa nta kabuza.
Aya mashusho agaragaza ko aba bakobwa ari abo mu gihugu kimwe cyo muri Afurika nubwo kitatangajwe.
Ibi si ubwa mbere bibayeho kuko muri Nigeria mu 2014 ahitwa Enugu,Pasiteri w’itorero rimwe yasabye abakobwa bashaka abagore kuza bambaye udutimba bakabasengera ndetse ko abizeye mu mwaka umwe bazaba bababonye.
Mu cyumweru cyakurikiyeho,benshi baje batwambaye ndetse bashyirwa imbere y’urusengero barasengerwa.
Bashiritse ubute bajya gushaka abagabo bambaye imyenda y’ubukwe
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *