Abakoresha WhatsApp ngo nibitwararike kuko hadutse umukino utera abantu kwiyahura
Yanditswe: Wednesday 01, Aug 2018
Uyu mukino ngo witwa "Momo Game" ugereranywa ‘Blue Whale Challenge’. Uyu mukino ngo utera ubwoba ingimbi kugeza ziyambuye ubuzima.
Ibinyamakuru byo muri Amerika byatangaje ko MoMo game imeze nka Blue Whale, yahitanye abarenga 130 mu gihugu cy’ Uburusiya. Ngo ni nk’ umuntu utazwi utegeka urubyiruko kwigirira nabi nyuma yo kuboherereza ubutumwa binyuye muri application.
Iyo batabikoze abatera ubwoba. Umukobwa w’ imyaka 12 Ingeniero Maschwitz, wo muri Argentina, wamaze kwiyahura Buenos Aires Times yatangaje ko byatewe n’ umukino ‘Momo’ yakinaga.
Polisi yo muri iki gihugu irimo gukora iperereza kuri iki kibazo ngo imenye niba uyu mukobwa hari umuntu wamutegetse kwiyahura, irimo no gushakisha umuhungu w’ imyaka 18 batumanyeho mbere y’ uko yiyahura.
Abagenzacyaha icyo bamaze kubona ni uko uyu mukobwa hari amashusho yarari gushyira ku mbugankoranyambaga ibi ngo ni kimwe mu bigize ‘Momo game’.
Bati "Abahanga binjiye muri telefone y’ uyu mukobwa kuri WhatsApp mu mafoto n’ ibiganiro bamenya umuhungu baganiriye bwa nyuma ubu arashakishwa”
Mu by’ ukuri Momo ni umukino wahimbye n’ umuyapani Midori Hayashi ntabwo ari ikinyamaswa cyavuye Ikuzimu nubwo bimeze gutya ariko ntawe uramenya ikihishe inyuma y’ uyu mukino gitera abawukina kwiyambura ubuzima.
Birakwiye ko abantu bitwararika by’ umwihariko ababyeyi bakaba maso cyane.
Uyu mukino ugizwe n’ igishushanyo cy’ umugore ukanganye cyakozwe n’ Umuyapani Midori Hayashi.
Ababyeyi bakangurirwa guhora bari maso bakamenya niba nta muntu udasanzwe wavuganye n’ urubyaro rwabo, bakanita kukumenya ibyo abana babo bakwirakwiza bifashishije imbugankoranyambaga kandi bagakoresha Anti – Virus bizeye.
Uyu mukino w’ amayobera urimo gukwirakwiza kuri whatsapp z’ abantu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *