skol
fortebet

Abantu 32 bahuriye n’uruva gusenya mu irushanwa ryo gufata imbata mu mazi

Yanditswe: Saturday 19, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Polisi yo muri Indonesia yatangaje ko abantu 32 bakomeretse ubwo ikiraro cyasenyukaga kikabagwira bari mu irushanwa ryo gufata imbata rikundwa muri iki gihugu.
Iki kiraro cyahanutse kigwa muri uyu mugezi warimo aba bantu n’izi mbata birukagaho gikomeretsa abantu 32 muri Indoneziya.
Amashusho yerekanye iki kiraro cyari kiriho abaturage benshi kigwa mu ruzi ruto rwo hafi y’umudugudu wa Nanga Mentukak, intara ya Kalimantan, kigwira abantu bari mu birori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge ku ya (...)

Sponsored Ad

Polisi yo muri Indonesia yatangaje ko abantu 32 bakomeretse ubwo ikiraro cyasenyukaga kikabagwira bari mu irushanwa ryo gufata imbata rikundwa muri iki gihugu.

Iki kiraro cyahanutse kigwa muri uyu mugezi warimo aba bantu n’izi mbata birukagaho gikomeretsa abantu 32 muri Indoneziya.

Amashusho yerekanye iki kiraro cyari kiriho abaturage benshi kigwa mu ruzi ruto rwo hafi y’umudugudu wa Nanga Mentukak, intara ya Kalimantan, kigwira abantu bari mu birori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge ku ya 17 Kanama.

Abatuye muri uwo mujyi bari bateraniye ku nkombe abandi bari kuri iki kiraro bari kureba iri rushanwa ryo gufata imbata.

Amajwi y’abantu bishimye yumvikanaga ubwo aba baturage birukaga mu mazi bashakaga gufata imbata

Ibi byishimo byavuyemo umuborogo ubwo ikiraro cyaridukaga bitunguranye kigwira abari muri ayo mazi mu irushanwa harimo n’abana.

Abayobozi b’ako gace bavuze ko abantu 32 aribo bakomerekeye muri iyi mpanuka.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iperereza ku byaha muri Sekadau, Inspector Rahmad Kartono,yavuze ko abantu bamwe bavunitse amagufwa.

Yavuze ko abantu bose bajyanwe ku bigo nderabuzima abandi bajyanwe ku bitaro bikuru.

Mbere y’aho Polisi yari yasabye abaturage kudahagarara kuri iki kiraro kuko cyari cyarangiritse ndetse kitabasha kwakira imitwaro iremereye.

Byari bisanzwe ko abaturage bareba irushanwa ryo gufata imbata bari hejuru kuri iki kiraro ariko cyabatengushye kuko cyari cyarangiritse.

Yaba abakinaga uwo mukino n’abafana harimo abakomeretse.Nta muntu waguye muri iyi mpanuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa