skol
fortebet

Abantu benshi bapfuye abandi barakomereka nyuma yo kugwirwa na stade bareba imirwano y’ibimasa

Yanditswe: Monday 27, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nibura abantu bane barapfuye abandi barenga 300 barakomereka nyuma yo kugwirirwa n’igikuta cya stade yaberagamo imirwano y’ibimasa muri Colombia rwagati.
Amashusho yerekanye iyi stade ya El Espinal y’amagorofa atatu yuzuyemo abafana hanyuma baza kugwa.
Ikimasa cyakomeje kuzenguruka ikibuga mu gihe abantu bahungaga uku kugwa kw’ibikuta.
Ibirori gakondo bizwi nka "corraleja" byitabirwa n’abaturage binjira muri stade baje kwirebera uko abantu barwana n’ibimasa biba byarakaye cyane.
Guverineri wa (...)

Guverineri wa Tolima, Jose Ricardo Orozco, yatangaje ko mu bapfuye harimo abagore babiri, umugabo n’umwana. Ushinzwe ubuzima muri ako karere yavuze ko mu bitaro bavuraga abantu 322 muri bo bane bakaba barembye cyane.

Ibirori byo ku cyumweru byari bigamije kwizihiza San Pedro festival ikundwa na benshi.

Perezida ucyuye igihe Ivan Duque yavuze ko hagomba kubaho iperereza, mu gihe Perezida watowe Gustavo Petro yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze guhagarika ibyo birori.

Ati: "Ndasaba aba Meya guhagarika ibirori birimo urupfu rw’abantu cyangwa inyamaswa".

Ntabwo ari ubwa mbere impanuka nk’iyi ibaye kuko no mu ntangiriro z’uku kwezi ikimasa cyakandagiye umuntu kiramwica mu mujyi wa Repelon.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa