skol
fortebet

Abanya Argentina bari gusaba ku bwinshi rutahizamu wabo gutandukana n’umukunzi we

Yanditswe: Tuesday 03, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abarenga ibihumbi 20,000 bamaze gusinya ku nyandiko (Petition) isaba ko rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentine, Julian Alvarez yatandukana n’umukunzi we Emilia Ferrero.
Aba bararakaye cyane nyuma y’uko uyu mukobwa abujije uyu mukinnyi kujya kwishimana n’abafana igihe iyi kipe yariri kwishimira igikombe cy’Isi baherutse gukura muri Qatar.
Uyu rutahizamu wageze muri Man City atarangije ikiruhuko yari yahawe,yasabwe kurekana na Emilia kubera ubugome yatumye akorera abafana.
Ubwo uyu rutahizamu (...)

Ubwo uyu rutahizamu yatemberezaga igikombe cy’isi mu gace avukamo ka Calachin, mu birometero bisaga 100 uvuye ahitwa Cordoba,ibihumbi bisaga icumi by’abafana baje muri uyu muhango bishimye cyane.

Mu kirori,uyu mukobwa Emilia yafashwe amashusho ari kubuza Alvarez kujya kwifotozanya n’abana bari bishimye bashaka ko abasigira agafoto.

Umwe mu bafana byababaje yahise ashyira hanze inyandiko isaba Alvarez kureka uyu mukobwa kubera ubu bugome bituma benshi bayisinyaho babimusaba.

Abantu ibihumbi 200 bamaze gusinya iyi nyandiko ariko Alvarez ntacyo aravuga ku kureka uyu mukunzi we bamaranye imyaka 4.

Alvarez yatsinze ibitego 4 mu mikino 7 yakinnye mu gikombe cy’isi aho yasimbuye Lautaro Martinez mu mwanya ubanza mu kibuga mu ikipe ya Argentina afatanya na Lionel Messi koreka amakipe.

Uyu kandi amaze gutsinda ibitego 7 muri Man City mu mikino 21 amaze gukina uyu mwaka nubwo atabanza mu kibuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa