skol
fortebet

Abanyeshuri bakozanyijeho n’ abarinda umutekano kuri perezidansi ya Senegal

Yanditswe: Friday 01, Jun 2018

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Senegal abanyeshuri bari mu ishyaka riri ku butegetsi barwanye n’ abajandarume barinda Perezidansi ya Senegal ubwo bari batumiwe na Perezida Macky Sally tariki 30 Gicurasi 2018.

Sponsored Ad

Aba banyeshuri bageze kuri Perezidansi ari ikivunge abajandarume barabakumira, ku marembo y’ ingoro ya Perezida niho hari urutonde rw’ amazina y’ abanyeshuri bemerewe kwinjira.

Umuhuzabikorwa w’ iri shyaka akaba n’ umunyeshuri muri Pharmacy Diamaguene Sicap-Mbao yatangarije Afrikmag uko byagenze.

Yagize ati "Twageze kuri Perezidansi mbere gato ya saa kumi n’ imwe z’ umugoroba ku butumire bwa Perezida. Twari benshi cyane birenze abari bateganyijwe. Abajandarume bari bafite amalisiti bagomba kwemeza abinjira”

Perezida Macky Sally yari yatumije aba banyeshuri bari mu ishyaka riri ku butegetsi kugira ngo baganire ku matora y’ umuhuzabikorwa w’ ishyaka ku rwego rw’ igihugu.

Uyu mwanya ntabwo wari ufite umuyobozi ku butegetsi bwa Thérèse Faye Diouf.

Abagombaga kwinjira ni abanyeshuri gusa hari hagiye n’ abarangije kaminuza bituma baba benshi cyane.

Aba banyeshuri barwanye n’ abajandarume induru bayiha umunwa. Chief of Staff wa Perezida Macky Sally, Oumar Youm yasabye aba banyeshuri gukoresha umuryango muto wo mu gikari hinjira abanyembaraga kuko bashaka 10 gusa.

Polisi y’ iki gihugu yatangaje ko muri izi mvururu n’ imirwano hari abakomerekeyemo n’ abatawe muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa