skol
fortebet

Abanyeshuri bakubise umwarimu wabo kugeza bamuvunye ukuboko

Yanditswe: Tuesday 15, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amashusho yerekanye umwarimu wigisha siporo n’uwa Physique yirukankanwa anakubitwa n’itsinda ry’abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye ryo muri Leta ya Texas muri Amerika bamuvuna ukuboko.
Nk’uko amakuru abitangaza, iki gitero cyabereye ku ishuri ryisumbuye rya Langham Creek i Houston ku wa kane, tariki ya 10 Gashyantare, ubwo abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Aragon bagabye igitero ku mutoza wungirije wa Baseball n’umwarimu w’ubugenge,Michael Shott, mu myitozo.
Videwo yashyizwe kuri Reddit (...)

Videwo yashyizwe kuri Reddit yerekana Shott ahunga yihuta anyuze muri parikingi y’ikigo, mu gihe abanyeshuri benshi bamwirukagaho.

Igihe cyageze aba banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, bafashe umutoza wabo wa siporo batangira kumukubita ari hasi, mbere yuko ahaguruka ahungira muri parikingi kure yabo.

Nyina wa Shott, Peggy Shott, yabwiye KTRK ko umuhungu we yavunitse ukuboko.

Nk’uko ibiro ntaramakuru KABB bibitangaza, ngo uyu mutoza yatewe kubera ko yabwiye abanyeshuri ko badashobora gutwara amagare mu kibuga cy’ikigo.

Akarere iri shuri ryigenga rikoreramo, kemeje ko iri shuri ryakiriye ubutumwa bw’iterabwoba ku mbuga nkoranyambaga, bituma abashinzwe umutekano boherezwa kuri iryo shuri.

Abanyeshuri bane bagize uruhare muri icyo gitero bafunzwe kandi bazahanwa hakurikijwe amategeko agenga imyitwarire, nk’uko abayobozi b’akarere babitangarije ababyeyi.

Abayobozi b’ishuri bagize bati: "Ikigo cyacu kigomba kuba ari ahantu hizewe mu gace kacu, ku banyeshuri, abakozi ndetse n’abashyitsi."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa