skol
fortebet

Abanyeshuri binjiye mu nzu ziraramo abakobwa barabasambanya baranabiba

Yanditswe: Wednesday 01, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Abakobwa bo mu mashuri yisumbuye bafashwe ku ngufu mu nzu bararamo mu ijoro ryo ku ya 21 kugeza ku ya 22 Ugushyingo 2021, mu mujyi wa Bédiala muri Daloa.
Abakobwa bakiri bato bahohotewe basinziriye n’itsinda ry’abahungu mu ijoro ryo ku ya 21 kugeza ku ya 22 Ugushyingo 2021, i Bédiala.
Urubyiruko rw’abasore batanu rwinjiye mu nyubako y’abakobwa bato basinziriye, babafata ku ngufu ndetse ngo bai babanje kwiba telefone ngendanwa n’amafaranga y’abo bakobwa
Aba bakobwa bavugije induru bafashwa na (...)

Aba bakobwa bavugije induru bafashwa na bagenzi babo bituma aba bagizi ba nabi bahimba imitwe yo kubakangiza intwaro ko bibakomeza gusakuza babakata imihogo.

Ntibagarukiye ku biba gusa kuko aba basore banabasambanyije ku ngufu,nyuma yo kubafatiraho izi ntwaro bakategeka kwambara ubusa. Nubwo aba bakobwa bakiri bato bari babyanze, byarangiye basambanyijwe.

Aba bagizi ba nabi bahise bahunga nyuma yo gupakira ibyo bibye no gusambanya aba bakobwa 5.Aba banyeshuri bahise bajya kurega kuri sitasiyo ya gendarmerie ya Bédiala.

Aba bakobwa mu nzira bagaruka bavuye kuri polisi,ngo bahuye n’umwe mu babashe ku ngufu, wahise afatwa n’inzego z’umutekano. Uyu yemeye ukuri anagaragaza abandi 2 bakoranye ayo mahano nabo basanzwe ari abanyeshuri.

Nk’uko amakuru abitangaza,bazagezwa imbere y’ubutabera mu rukiko rwa Daloa, mu gihe hagitegerejwe gufatwa abandi babiri. Imanza zo gufata ku ngufu zikomeje kuba nyinshi cyane muri Côte d’Ivoire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa