skol
fortebet

Abapolisi bafashe umugore wubatse ari gusambana n’umwana w’imyaka 15

Yanditswe: Friday 01, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umubyeyi w’imyaka 37 ukomoka muri Virginia, muri Amerika yaguwe gitumo n’abapolisi,ari gusambana n’umuhungu w’imyaka 15 wari waraburiwe irengero.

Sponsored Ad

Uyu mugore kandi arashinjwa gusambanya n’impanga y’uyu yafashwe bari gusambana.

Ashleigh Watts yatawe muri yombi ubwo abapolisi bamusangaga mu rugo rwe ruherereye i Chesapeake, muri Virgina muri Nyakanga,maze abasaba gutegerereza hanze abanza kwambara imyenda.

Aba bapolisi ngo bigiriye inama yo kwinjira ku ngufu bageze imbere basaka mu cyumba cy’uyu mugore basangamo uyu mwana yambaye akenda k’imbere gusa.

Uyu mugore yahise afungwa ashinjwa kwangiza abana bato abakoresha ibiteye isoni.Aba bahungu bombi yasambanye nabo ngo bari inshuti z’umuhungu we bari mu kigero kimwe.

Polisi yatangiye gukora iperereza kuri uyu mubyeyi w’abana babiri ubwo umuntu umwe yabamenyeshaga ko yaba yararyamanye n’aba bahungu muri Gashyantare.

Muri Gashyantare kandi, umugabo wa Watts yatashye ahagana mu ma saa munani z’ijoro asanga umugore we yambaye ubusa ku buriri bwabo ari kumwe n’umwe muri aba bahungu b’ingimbi, “wasaga n’usinziriye,” nkuko yabyemereye abashinzwe iperereza.

Abajijwe n’ababyeyi be, uyu muhungu ngo yavuze ko yagiye kwa Watts kunywa urumogi maze asinzirira aho.

Imiryango yombi [uw’uyu mugore n’uw’aba bana] yari “inshuti magara” kandi buri wese yisangaga mu rugo rw’undi.

Uyu mugore yamaze kugezwa imbere y’urukiko ngo ahanwe n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa