skol
fortebet

Abari bagiye gushyingura bashyize hasi umurambo bararwana karahava

Yanditswe: Saturday 25, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ibyari umuhango wo gushyingura wahindutse isibaniro ry’intambara ubwo imiryango y’umuhungu n’umukobwa yananirwaga kumvikana ingumi ziravuga.Ibi byabereye mu gihugu cya Kenya.
Ahagombaga kubera umuhango wo gushyingura hahindutse ikibuga cy’intambara nyuma y’aho abari mu cyunamo barimo guterana amagambo.
Ababyiboneye bavuga ko amakimbirane yatangiye nyuma y’aho umuryango wa nyakwigendera ushimangiye ko binyuranyije n’umuco wabo ko umukobwa wabo yashyingurwa mu mutungo w’umugabo we ataramukoye. (...)

Sponsored Ad

Ibyari umuhango wo gushyingura wahindutse isibaniro ry’intambara ubwo imiryango y’umuhungu n’umukobwa yananirwaga kumvikana ingumi ziravuga.Ibi byabereye mu gihugu cya Kenya.

Ahagombaga kubera umuhango wo gushyingura hahindutse ikibuga cy’intambara nyuma y’aho abari mu cyunamo barimo guterana amagambo.

Ababyiboneye bavuga ko amakimbirane yatangiye nyuma y’aho umuryango wa nyakwigendera ushimangiye ko binyuranyije n’umuco wabo ko umukobwa wabo yashyingurwa mu mutungo w’umugabo we ataramukoye.

Intonganya zadutse nyuma yuko iyo miryango yombi yananiwe kumvikana.

Ukoresha imbuga nkoranyambaga @iamjoseh_ yatangaje ko mu gace ka Luhya Land, muri Kenya, umugore adashyingurwa mu mutungo w’umugabo we iyo atishyuye inkwano.

Uyu yanditse ati: “Mu muryango wa Luhya, iyo umugore wawe apfuye mbere yo gutanga inkwano, abantu be ntibakwemerera ko mushyingura. Ugomba kwishyura inkwano ako kanya cyangwa bene wabo bakajya kumushyingura ubwabo. "

Umuryango w’umugabo warwanye no gushyingura uyu mugore abo mu wundi barabyanga birangira barwanye karahava.

Ibitekerezo

  • Buri gahugu umuco akandi umuco

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa