skol

Abashakashatsi bagaragaje akaga gakomeye abagore bagona cyane bashobora guhura nako

Yanditswe: Thursday 29, Nov 2018

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore bakunze kugona cyane igihe basinziriye bahura n’akaga gakomeye ko kurwara indwara y’umutima ndetse ikabazahaza cyane.

Aba bashakashatsi bavuze ko uburwayi bwo gusinzira nabi buzwi nka obstructive sleep apnea (OSA) bufite aho buhuriye no kugona cyane ndetse butuma umutima udakora neza bikagira ingaruka mbi ku muntu cyane cyane abagore.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’ibitaro bya kaminuza ya Munich mu Budage (Munich University Hospital),bukorerwa ku barwayi b’umutima basaga ibihumbi 4877 bakomoka mu bihugu bigize ubwami bw’Ubwongereza (UK).

Muri ibi bihumbi byasuzumwe uburwayi bw’umutima,118 bai barwaye indwara yo gusinzira (OSA),1886 bari bafite ikibazo cyo kugona cyane,2,477 ntabwo bari barwaye OSA ndetse ntibagonaga.

Inzobere mu buvuzi yitwa Dr Adrian Curta yari ikuriye ubu bushakashatsi yavuze ko kugona cyane byagura bimwe mu bice bigize umutima bikawutera gukora cyane aribyo biviramo umuntu uburwayi ndetse abagore aribo bibasirwa cyane n’ubu burwayi.

Yagize ati “Twabonye ko uburwayi bw’umutima ku bagore buza ku buryo bworoshye iyo bagona cyane cyangwa bafite ibibazo byo gusinzira nabi (OSA),ndetse umugore ugona cyane aba afite ingaruka nyinshi zo gufatwa n’umutima.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa