skol

Abasore 3 bagaragaye bari kogera mu irimbi bari no kuvuga imitongero

Yanditswe: Monday 26, Apr 2021

Mu gihugu cya Nigeria hafashwe amashusho atangaje y’abasore bavuye iwabo bajya kogera mu irimbi ndetse abababonye bumvise bari no gusubiramo amagambo y’imitongero babwiwe n’abapfumu.
Aya mashusho yafashwe n’umuntu wari hafi aho mu rugo rwegereye iri rimbi.Uyu yavuze ko yabonye aba basore bari koga mu gihe umwe yagiye ku gituro kimwe atangira kuvuga amagambo y’ubupfumu.
Ubwo bari barangije koga aba ngo bataye isabune bisize ubwo barimo koga ku gituro kimwe muri iri rimbi barangije (…)

Mu gihugu cya Nigeria hafashwe amashusho atangaje y’abasore bavuye iwabo bajya kogera mu irimbi ndetse abababonye bumvise bari no gusubiramo amagambo y’imitongero babwiwe n’abapfumu.

Aya mashusho yafashwe n’umuntu wari hafi aho mu rugo rwegereye iri rimbi.Uyu yavuze ko yabonye aba basore bari koga mu gihe umwe yagiye ku gituro kimwe atangira kuvuga amagambo y’ubupfumu.

Ubwo bari barangije koga aba ngo bataye isabune bisize ubwo barimo koga ku gituro kimwe muri iri rimbi barangije baragenda bameze nk’abahunga kuko byabaye ngombwa ko basimbuka uruzitiro.

Nubwo hatavuzwe icyateye aba basore gukora ibi bintu by’ubupfumu,ariko hari abakeka ko aba ari abatekamutwe bashakaga kujya batwara ibintu bya rubanda binyuze mu bikorwa by’imyuka mibi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa