skol
fortebet

Abaturage batangiye gusenga inka yavukanye amaso 3 bayitirira ikigirwamana gikomeye cyabayeho

Yanditswe: Tuesday 18, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Inyana y’amaso atatu yavukiye mu Buhinde yiswe ’igitangaza cy’Imana’ kandi abaturage batonze umurongo bajya kuyisenga nyuma yo kuvuga ko ari ukuvuka kwa kabiri kw’ikigirwamana cy’Abahindu cyitwa Shiva.
Iyi nyana idasanzwe yavutse ifite ijisho ryiyongereye hagati y’agahanga,ivukana n’amazuru ane. Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Chhattisgarh mu karere ka Rajnandgaon bavuga ko iyi nyana y’amaso atatu ari ukuvuka kwa kabiri kwa Viswanatha, imana izwiho kugira ijisho rimwe ku gahanga.
Inyana (...)

Inyana yavutse ku ya 14 Mutarama, yakuruye imbaga y’abantu batanga inkwi, imbuto zitandukanye n’amafaranga nkuko bisanzwe mu muco waho.

Bamwe bavuga ko kuvuka kw’iyi nyana, kwahuriranye no gutangira k’umunsi mukuru w’isarura ry’Abahindu, Makar Sankranti,bityo bitabaye ku bw’impanuka.

Ivuka ry’inyana ritera abenegihugu kwizera ko kuvuka kwayo bifite igisobanuro mu idini.

Umuturage witwa Neelkumar Verma aganira n’ikigo cy’Itangazamakuru cy’Ubuhinde, yagize ati: “Sinigeze mbona ikiremwa gifite amaso atatu.Uretse umutware Shiva wari uyafite. N’igitangaza cy’Imana. Kongera kuvuka Nyagasani ubwe.

Nubwo kuvuka ku iyi nyamanswa bihuzwa n’imana y’abahindu,umuveterineri umwe ntiyemeranya n’iri gereranya. Dr. Kamlesh Chaudhary yavuze ko ibintu nk’ibi bitagomba gufatwa nk’igitangaza kuko ibintu nk’ibi bibaho bitewe n’ikura ridasanzwe ry’urusoro rw’inyamaswa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa