Abaturage bicishije amabuye umugabo wari umaze kwica umukunzi we
Yanditswe: Friday 11, Nov 2022

Umugabo witwa Kamau Ngugi w’imyaka 30 y’amavuko yasutsweho umujinya n’abantu barakaye nyuma yo gukekwaho kwica umukunzi we yarangiza akamuca umutwe.
Mu gitondo cyo ku wa gatatu tariki ya 9 Ugushyingo 2022, mu mudugudu wa Nyaga, Gatanga, mu ntara ya Murang’a, muri Kenya,nibwo aba baturage bari bariye karungu bicishije amabuye uyu mugabo bamuhora kwica umukunzi we.
Aba baturage bamenye amakuru ko uyu Kamau yishe umukunzi we Mary Mwihaki w’imyaka 39,hanyuma amuca umutwe niko kumutera barihanira (...)
Umugabo witwa Kamau Ngugi w’imyaka 30 y’amavuko yasutsweho umujinya n’abantu barakaye nyuma yo gukekwaho kwica umukunzi we yarangiza akamuca umutwe.
Mu gitondo cyo ku wa gatatu tariki ya 9 Ugushyingo 2022, mu mudugudu wa Nyaga, Gatanga, mu ntara ya Murang’a, muri Kenya,nibwo aba baturage bari bariye karungu bicishije amabuye uyu mugabo bamuhora kwica umukunzi we.
Aba baturage bamenye amakuru ko uyu Kamau yishe umukunzi we Mary Mwihaki w’imyaka 39,hanyuma amuca umutwe niko kumutera barihanira birangira bamwicishije amabuye.
Ibinyamakuru byo muri Kenya bivuga ko uyu mugabo yishe uyu mukunzi we nyuma y’amakimbirane bagiranye.
Kimau yari amaze iminsi ngo atereta uyu mugore wari usanzwe afite abana 3 ndetse ngo yamwishe amushinja ko yamuciye inyuma agasambana n’undi mugabo.
Inshuti ya Mwihaki yavuze ko uyu mugore mbere yo gupfa yari yamuhunguyeho amubwira ko adatekanye kubera ko Kamau amuhohotera.
Uyu Mwihaki yahamagawe na Kamau amusaba ko bahura bagakemura ibibazo bafitanye undi aza kubyemera aribwo yaje kumwica akoresheje umuhoro.
Abaturage bakimara kumenya ko uyu mugabo akoze amahano,bahise bamusanga aho yari kumwe n’inka ze, bamutera amabuye mpaka nawe apfuye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *