Abavandimwe 12 bakoze agahigo ko kurenza imyaka 1000 uteranyije iyo bafite bose
Yanditswe: Friday 30, Sep 2022

Mu mujyi wa Moya, ku kirwa cya Gran Canaria, Espanye,hatuye umuryango udasanzwe.
Urugo rwa Hernández-Pérez rwakoze amateka yo kugira abantu bafite imyaka myinshi uteranyije iyo bafite bose kuko uko ari abavandimwe 12 bazima,imyaka yabo yose hamwe ari 1,058 n’iminsi 249.
Ibyo byakuyeho agahigo kari kamaze imyaka 16.
Byose byatangijwe n’umugabo witwa Modesto Hernández washyingiranwe na Martina Pérez bakabyara aba bana 12.
Aba bose baba ahitwa Moya, Gran Canaria.Aba bose babaye mu mujyi umwe uko (...)
Mu mujyi wa Moya, ku kirwa cya Gran Canaria, Espanye,hatuye umuryango udasanzwe.
Urugo rwa Hernández-Pérez rwakoze amateka yo kugira abantu bafite imyaka myinshi uteranyije iyo bafite bose kuko uko ari abavandimwe 12 bazima,imyaka yabo yose hamwe ari 1,058 n’iminsi 249.
Ibyo byakuyeho agahigo kari kamaze imyaka 16.
Byose byatangijwe n’umugabo witwa Modesto Hernández washyingiranwe na Martina Pérez bakabyara aba bana 12.
Aba bose baba ahitwa Moya, Gran Canaria.Aba bose babaye mu mujyi umwe uko ari 12 ndetse niho babaye mu buzima bwabo bwose kugeza na n’ubu.
Bwana Modesto n’umugore we Martina babyaye abahungu 7 n’abakobwa 5,ubu imyaka yabo bose iri hagati ya 76 na 98.
Umwana wabo w’imfura yitwa Jose Hernández- Pérez wavutse kuwa 30 Ukuboza 1924.
Umuvandimwe we Alejandro wamukurikiye yavutse kuwa 11 Mutarama 1926.
Umukobwa wabo wa mbere yitwa Carmen,wavutse mu mpeshyi yo muri 1928.
Agahigo k’uyu muryango kasuzumwe kandi gahabwa agaciro na Guinness World Records muri Nzeri 2022.
Uyu muryango wagize uti: "Ntabwo twigeze dutekereza ko tuzaca agahigo ku isi".
Byose byatangiye ari urwenya mu gihe cyo guhura k’umuryango muri Kamena. Hanyuma, tumaze kubona inkuru yo mu kinyamakuru ifite umutwe uvuga ngo ’abavandimwe 12 bamaze imyaka irenga 1000’, twatangiye gukusanya amakuru maze tuyaha Guinness World Records. ”
Aba bavandimwe bavuze ko iyi nkuru yo guca agahigo yatumye bunga ubumwe mu buryo bukomeye ndetse ku munsi wo guhabwa icyemezo baherekejwe na Meya wa Moya, Raúl Afonso.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *