skol
Kigali

Afghanistan: Ababyeyi bari guhatirizwa kugurisha abana babo kugira ngo bishyure amadeni

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 October 2021

Muri Afghanistan,haravigwa amakuru y’uko imiryango iri guhatirwa kugurisha abana bayo kugira ngo bishyure imyenda barimo, kubera ko ubukungu bw’igihugu buri kujya aharindimuka.


Umugore ukennye, winjiza amafaranga 50 yo muri icyo gihugu ku munsi akora akazi ko gukora isuku mu mujyi wa Herat wo mu burengerazuba, agomba kwishyura amapawundi 400 (cyangwa € 473) ku mugabo wamugurije amafaranga yo gutunga umuryango we.

Ikinyamakuru Wall Street Journal kivuga ko umugore uzwi ku izina rya Saleha,yabwiwe n’umuguriza ko azamwishyura umwenda naramuka amugurishije umukobwa we w’imyaka itatu, Najiba.

Mu gihe Saleha w’imyaka 40 yaramuka atishyuye uyu mwenda mu gihe cy’amezi atatu, umukobwa we azakurwa mu rugo iwabo kugira ngo akore akazi ko mu rugo, mu nzu y’abatanga inguzanyo mbere yuko ashyingiranwa n’umwe mu bahungu be ageze mu bwangavu.

Ubu buzima bwa Saleha n’ubusanzwe muri Afuganisitani,kuko imiryango myinshi ihura n’ikibazo cy’ubutabazi kubera ko amafaranga yabuze kandi imfashanyo mpuzamahanga zikaba zarahagaritswe.

Nk’uko abaturage babitangaza, indi miryango yo muri Herat yahatiwe kugurisha abana babo kugira ngo bishyure imyenda yabo.

Kuva abatalibani bigarurira Afuganisitani muri Kanama, ubukungu bw’igihugu buri hafi gusenyuka.

Agaciro k’ifaranga karamanutse mu gihe ibiciro by’ibicuruzwa byazamutse cyane. Umuryango w’abibumbye uraburira ko ibiribwa bishobora kuba bigufi cyane.

Ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu zishobora gushyira mu manga iki gihugu aho kimwe cya gatatu cyabaturage batunzwe n’amadolari 2 kumunsi.

Saleha agomba gushaka cyane amafaranga yo kwishyura umwenda, cyangwa gutakaza umukobwa we w’imyaka itatu. Umugabo we, ushaje cyane, ntabwo akora.

Saleha n’umuryango we bakoraga mu isambu i Badghis, ariko bahatirwa guhungira i Herat kubera imirwano n’amapfa. Bahatiwe kuguza amafaranga yo kurya.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwarimu yahaye umugore we impano y’inzu yubatse nka Taj Mahal kubera...

Mu Buhinde, umwarimu w’imyaka 52 yubatse inzu isa neza cyane n’inzu yamamaye...
6 December 2021 0

Umugabo yamaze imyaka 22 ari mu rukundo rudasanzwe n’ingona [AMAFOTO]

Benshi ntibakwemera ko kuba inshuti n’ingona bishoboka ariko umurobyi umwe...
6 December 2021 0

Bahisemo gutwara umurambo w’inshuti yabo kuri moto mu rwego rwo...

Inshuti za Erick Cedeno zivuga ko zahawe uruhushya n’ababyeyi be rwo...
5 December 2021 0

Umuganga yategetswe kwishyura akayabo kubera ko yemeye ko umwana avuka...

Umukobwa witwa Evie Toombes w’imyaka 20 y’amavuko ukomoka mu mujyi wa...
4 December 2021 0

Umuforomo yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 azira gutera inda umugore ufite...

Umugabo wo muri Arizona yakatiwe gufungwa imyaka 10 azira gusambanya ku...
4 December 2021 0

Umugabo yaciye ibintu kubera integuza y’ubukwe bwe n’abagore 2...

Ubutumire bw’ubukwe bw’umugabo wo muri Nijeriya uteganya gusezeranira muri...
4 December 2021 1