skol
fortebet

Afurika y’ Epfo: Abanyeshuri barimo gukora icyogajuru

Yanditswe: Thursday 09, Mar 2017

Sponsored Ad

Icyogajuru cya mbere kizagaragara muri 2017, kiri gukorwa n’abakobwa 14 bo muri Afurika y’epho. Bagize igitekerezo cyo gukora icyogajuru kizajya gikurikirana amakuru agendanye n’ibikorwa by’ubuhinzi ku mugabane wa Afurika ibyo bizafasha abaturage bo muri Afurika guhangana n’imihindagurikire y’ikirere n’ibiza bya hato na hato.
Igitekeezo nyirizina cyo gukora iki cyogajuru ( satellites) cyazanywe n’Umushinga wo muri Afurika y’Epho wita ku majyambere y’ubukungu witwa : « Organisation sud-africaine de (...)

Sponsored Ad

Icyogajuru cya mbere kizagaragara muri 2017, kiri gukorwa n’abakobwa 14 bo muri Afurika y’epho. Bagize igitekerezo cyo gukora icyogajuru kizajya gikurikirana amakuru agendanye n’ibikorwa by’ubuhinzi ku mugabane wa Afurika ibyo bizafasha abaturage bo muri Afurika guhangana n’imihindagurikire y’ikirere n’ibiza bya hato na hato.

Igitekeezo nyirizina cyo gukora iki cyogajuru ( satellites) cyazanywe n’Umushinga wo muri Afurika y’Epho wita ku majyambere y’ubukungu witwa : « Organisation sud-africaine de développement économique Meta (MEDO) » Ufatanyije na Universite yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri Leya ya Morehead.

Aba bakobwa bahawe amasomo n’impuguke zo muri kaminuza “Cape Peninsula University of Technology”. Aba bakobwa barashaka guca agahigo ko kwogoga ikirere. Dore ko kugeza ubu nta munya-Afurika wari wagerageza ku cyogajuru (Africain noir) Uyu mushinga wiswe projet MEDO witeguye guca ako gahigo muri uyu mwaka wa 2017.

Ikinyamakuru pressafrik dukesha iyi nkuru, gitangaza ko uyu mushinga uteganya gufasha abakobwa bo muri Namibie, muri Malawi, Kenya no mu Rwanda, mu rwego rwo kugaragaza uruhare rw’umugore w’umunyafurika mu iterambere ry’ikoranabuhanga. Ibi kandi bizerekana ko icyo umugore ashatse akigeraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa