skol
fortebet

Agakingirizo ni imari ku barobyi bo muri Kenya [Amafoto]

Yanditswe: Sunday 02, Sep 2018

Sponsored Ad

Abarobyi bo mu gihugu cya Kenya bavumbuye uburyo bakwifashisha agakingirizo mu kazi kabo ka buri munsi bwiyongera mu kukifashisha binjira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kubarinda gusama batabiteganyije.

Sponsored Ad

Abarobyi agakingirizo gatuma babasha gutumanaho bakoresheje telephone kandi bari mu mazi.

Icyo buri wese utunze telephone azi neza ni uko iyo telephone igiyemo amazi ihita ipfa. Aba barobyi bo muri Kenya nubwo akazi kabo bagakorera mu mazi ngo ntibibabuza kwibirana telephone no kuyibirana mu mazi.

Bafata telephone bakayambika agakingirizo maze bayinjirana mu mazi bakayikuramo nta mazi yagiye. Ibi ngo bibafasha kuvugana n’ abakiriya babo ndetse bakatabazanya hagati yabo igihe muri harimo ukeneye ubufasha.

Matano Jafar ni umwe muri abo barobyi bo mu mujyi wa Mombasa. Iherutse kurokoka impanuka y’ ubwato bwacubijwe n’ umuhengeri bane bakaburirwa irengero kugeza ubu.

Bavuga ko ikintu gikomeye agakingirizo bambika telephone zabo kabamariye atari ukubahuza n’ imiryango yabo ahubwo ari ukurindirana umutekano hagati yabo.

AMAFOTO





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa