Agasembuye katumye abafana b’Ubwongereza bakora udushya ubwo bishimiraga intsinzi [AMAFOTO]
Yanditswe: Sunday 08, Jul 2018
Abafana b’Ubwongereza basazwe n’ibyishimo byo gutsinda Sweden ibitego 2-0 bagakatisha itike yo kwerekeza muri ½ cy’irangiza cy’igikombe cy’isi baherukamo mu myaka 28 ishize,byatumye birara mu tubari baranywa barasinda maze bakora udushya turimo kwiyambika ubusa no kubyinira hejuru y’amamodoka.
Aba bafana bazwiho kugira imyitwarire idahwitse bafunze imihanda bakoresha ikirori barabyina karahava ariko abagore babyina bashaka gukuramo imyenda imbere ya rubanda.
Abongereza barenga miliyoni 38 baravugwaho kunywa bagasinda mu rwego rwo kwishimira intsinzi y’iyi kipe yagiye mu Burusiya batayiha amahirwe none ikaba igeze mu mikino ya ½ cy’irangiza cy’igikombe cy’isi.
Ibitego 2-0 by’Ubwongereza byatsinzwe na Harry Maguire na Dele Alli nibyo byatumye Ubwongereza bukora amateka bwaherukaga mu mwaka wa 1990.
Ibitekerezo
Baca umugani ngo "Uyikura mu icupa ikagukura mu bagabo".Kunywa ntabwo ari icyaha,icyaha ni ugusinda. Nubwo amadini menshi yigisha ko Kunywa INZOGA ari icyaha,ntabwo ariko Bible ivuga.Imana yemera ko umuntu ashobora kunywa VINO nkeya.Bisome muli Tito 2:3 na 1 Timote 3:8 hamwe na 1 Timote 5:23.Bible ivuga ko VINO ishimisha abantu.Byisomere muli Zaburi 104:14,15.Imana iha VINO cyangwa INZOGA abantu ikunda.Nabyo bisome muli Yesaya 25:6 na Gutegeka 14:26.Mwese muribuka ko YESU yatanze Vino mu bukwe bw’i Kana.Ntabwo yatanze umutobe nkuko bamwe bahimba.Icyo imana itubuza,ni ugusinda (Abefeso 5:18).Kandi ikavuga ko “ABASINZI” batazaba mu Bwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).Aho gupfa kwemera ibyo Pastors bigisha,mujye mwiga Bible neza,kugirango mumenye UKURI,kubabohore nkuko Yesu yavuze muli Yohana 8:32.