Agasembuye katumye umugabo akomangisha igitsina cye ku modoka y’umugore w’abandi
Yanditswe: Friday 03, Aug 2018
Umugabo w’umwongereza witwa John Henson w’imyaka 44 yajyanwe mu rukiko kubera kunywa agasinda yarangiza akajya ku modoka yarimo umugore n’umwana, agakomangisha ku kirahuri igitsina cye.
Uyu mugabo udafite ikibazo cyo mu mutwe,yakoze amahano kubera kunywa inzoga nyinshi ubwo yibasiraga umuryango wari mu modoka yawo,agakomangisha igitsina cye ku kirahuri mu gihe umugore wari utwaye iyi modoka n’umwana we barimo bafata amafunguro.
Uretse kuba yakomangishije igistina cye ku modoka y’abandi,uyu mugabo yagaragaye ari kwituma ku muhanda byatumye ajyanwa mu rukiko kugira ngo akanirwe urumukwiye.
Uyu mugore yabwiye urukiko ko yirukanye Henson ngo amuvire ku modoka yakomangagaho akoresheje igitsina cye arabyanga niko kumutera amafiriti yarimo arya kugira ngo agende biranga biba iby’ubusa.
Umucamanza w’urukiko rwa Teesside rwarezwemo uyu mugabo,yabwiwe ko Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru,aribwo uyu mugabo yaraye mu runywero,akabyuka saa kumi z’igice z’igitondo.
Akimara kubyuka yanyoye urumogi rwa Cocaine rwatumye ata ubwenge akomangisha igitsina cye kuri iyi modoka yari irimo uyu mugore n’umwana we.
Nyuma yo guhamwa n’ibi byaha,Henson yahanishijwe kumara amezi 18 akora imirimo rusange ifitiye rubanda akamaro.
Ibitekerezo
Ubwose bimaz’iki kutwereka iphoto iriho amazu? Inkuru irikuvuga kubijyanye n’igitsina none mwanze kukitwereka, mur’abana babi gusa!