skol
fortebet

Agashya: Yamaze imyaka n’imyaniko abana n’abagabo batazi ko ari umugore

Yanditswe: Sunday 28, May 2017

Sponsored Ad

Uyu ni umugore wifuje gucukura amabuye y’agaciro ataboneka henshi, diyama, ariko abangamirwa n’uko abagore n’abakobwa batemererwaga gukora ubucukuzi bw’aya mabuye. Ibyo byatumye afata icyemezo cyo kwambara imyambaro y’abagabo maze yihisha mu bandi bacukuzi imyaka icumi yose ntawuramenya ko ari umugore.
Pili Hussein yakuriye mu muryango munini cyane mu gihugu cya Tanzaniya ndetse akaba ari n’umworozi ufite amatungo menshi. Se yari afite abagore batandatu, na we Hussein akaba ari umwe mu bana 38. (...)

Sponsored Ad

Uyu ni umugore wifuje gucukura amabuye y’agaciro ataboneka henshi, diyama, ariko abangamirwa n’uko abagore n’abakobwa batemererwaga gukora ubucukuzi bw’aya mabuye. Ibyo byatumye afata icyemezo cyo kwambara imyambaro y’abagabo maze yihisha mu bandi bacukuzi imyaka icumi yose ntawuramenya ko ari umugore.

Pili Hussein yakuriye mu muryango munini cyane mu gihugu cya Tanzaniya ndetse akaba ari n’umworozi ufite amatungo menshi. Se yari afite abagore batandatu, na we Hussein akaba ari umwe mu bana 38.

Hussein yavuze ko se yamufataga nk’umuhungu bigatuma amushinga kureba amatungo abo, akazi atigeze yishimira na rimwe.

Hussein yakomeje kugorwa na nyuma yo gushaka umugabo kuburyo ku myaka 31 gusa yahisa atandukana n’uwo bari barashakanye. Ibi byatumye ashaka akazi hasi no hejuru maze yisanga yageze mu ntanzi z’umusozi wa Kilimanjaro ahacukurwa amabuye bita Tanzanite.

"Kubera ko abagore batari bemerewe gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nahisemo kwigira nk’umugabo ngo mbashe gukora ako kazi. Nafashe ipantaro nyicamo amakabutura ubundi nsa n’abagabo. Uko niko nabigenje." Aya ni amagambo ya Pili Hussein.

Yakomeje ati "Ab’aho bose banyita Uncle Hussein, ntawe nabwira ko nitwa Pili. Yewe na n’uyu munsi ugeze aho twabaga ukabaza Pili ntibamumenya keretse ahubwo uvuze Uncle Pili."

Pili yakoraga amasaha ari hagati ya 10-12 ku munsi kandi akamanuka muri metero 600 ajya mu kuzimu gushakayo amabuye. Yakoranaga ingufu nk’abandi bagabo ndetse kuba umugore ntibyamubuzaga kuronka ibyo abagabo baronkaga mu kirombe.

Nk’uko abyivugira, ngo yigendeshaga nk’inguge, ntavuge neza akanitwaza icyuma nk’uko Abamasayi bitwara. Ngo ntawashoboraga kumenya ko ari umukobwa kuko ibyo yakoraga byose byasaga n’ibyo abahungu bakora.

Pili yaje guhirwa n’ubucukuzi maze agwa ku mabuye menshi niko kugwiza ifaranga. Ibi byatumye yubakira se na nyina ndetse n’uwo bavukanye ari impanga ye nyuma yaho atangira gukoresha abakozi we ntiyasubira mu kirombe.

Nyuma y’igihe kirekire Pili avuye aho yacukuriraga, hari umugore watanze ikirego kuri Polisi avuga hari umwe mu bacukuzi wamufashe ku ngufu. Mu iperereza abagabo bandi bashinjije Pili ko ariwe wabikoze nyamara batazi ko ari umugore mu bandi. Pili ubwo yahise atabwa muri yombi.

Byaratinze Pili asaba ko bakora isuzuma ryimbitse bareba uwabikoze, bigeze aho na we avuga ukuri ko atari umugabo. Polisi yasubiye kubwira abashinjije Pili gufata ku ngufu ko umugore adafata undi ku ngufu maze abagabo ntibumva neza ibyo polisi yavugaga kuko batiyumvishaga ukuntu bamara imyaka isaga icumi batazi ko ari umugore kandi babana.

Pili avuga ko bakomeje kubihakana kugeza ubwo bemejwe no kurongorwa bushya kwe mu mwaka wa 2001.

Ibitekerezo

  • baramamayaye nibamurekure arera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa