skol
fortebet

Agasozi kurirwa n’ abagabo gusa kashyizwe mu maboko ya UNESCO [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 10, Jul 2017

Sponsored Ad

Agasozi kwitwa Okinoshima gacagatiwe n’amazi, yo hagati y’ibihugu bya Koreya y’Epfo n’u Buyapani, kazwi kuva na kera na rindi kuko kakoreshwa mu migenzo yo gusenga kashyizwe mu maboko y’ ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku burezi n’ umuco UNESCO .
Kugeza ku wa Gatatu tariki 13 Nyakanga UNESCO iri mu gikorwa cyo kubarura ahantu nyaburanga ngo hacungwe na UNESCO. Ahantu hatagatifu Okinoshima ni hamwe mu hashyizwe mu hantu nyaburanga hazacungwa na UNESCO.
Okinoshima kagenderwa n’abagiye (...)

Okinoshima kagenderwa n’abagiye gusaba uburinzi bw’ ijuru mbere yo gufata ingendo zo mu mazi n’ubwato.

Imbere yo gukandagiza ikirenge kuri ako gasozi, abagabo babanza gukuramo imyenda bakiyuhagira.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko umuntu yasuye ako gasozi atemerewe kugira icyo akurayo cyangwa ngo avuge icyo yabonyeyo.

Kuva mu kunyejana cya 17 ako kazinga gasurwa n’ abagabo gusa, nta mugore wemerewe gukandagizayo ikirenge.

Kuri iryo zinga bahasanze ibintu byinshi byajyanyweyo n’abahashengereye birimwo imiringa yo ku ntoke ituruka muri Korea.

Muri iki gihe abantu bemerewe kugendera icyo kibanza rimwe rizima mu mwaka wose, ku itariki 27 z’ukwa gatanu, kandi iyo migenzo ya kera n’ubu iracyakurikizwa, nta mugore yemerewe kuhajya.

Abemererwa kugendera ako gasozi ntibashobora kurenga 200.
Bisabwa ko barinda gukurikiza umugenzo wo kwiyuhagira, kandi bakaba ari abagabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa