skol
fortebet

Agasuzuguro katumye umushinwa akubitwa n’abanya Sierra Leone karahava

Yanditswe: Saturday 12, Jun 2021

Sponsored Ad

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacaracara videwo y’umushinwa ari gukubitwa n’umwirabura benshi bahakana koi bi byabayeho nyamara ayo mashusho yafatiwe muri Sierra Leone mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Tonkolili.

Sponsored Ad

Iyi video itangira uyu mushinwa ari gushwana n’umwirabura ukora akazi ko gucunga umutekano hanyuma agahita akubita urushyi impapuro uyu mwirabura yari afashe zikanyanyagira.

Uyu mwirabura yahise abwira uyu mushinwa ati “Sohoka hano”arabyanga niko kujya kuzana igiti cyo kumujomba hanyuma n’abakozi bakomoka muri iki gihugu batangira kumufata bamubuza kumutera igisongo yari afite.

Mu kanya abandi bakozi b’abashinwa bahise batera umusore wari uri gufata amashusho bashaka kumukubita ari nabwo akavuyo kahise kavuka.

Uyu mukozi wafataga amashusho ngo yababwiye ko Abashinwa nta burenganzira bafite bwo gukora ibyo bashatse ku butaka bwa Sierra Leone.

Uyu mugabo yavuze ko uyu mushinwa yagize umujinya kubera ko uyu musekirite yaje gukoresha inama bagenzi be mu kirombe bituma bamwe bica akazi ariyo mpamvu yarwanye bakamukubita.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa