skol
fortebet

Alliah Cool uherutse kugirwa Ambasaderi wa UN yahishuye urugendo rw’ubuzima bwe

Yanditswe: Thursday 03, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Film Alliah Cool uherutse kugirwa Ambassador wa UN mu minsi yashize yagarutse k’ubuzima bwe n’uburyo yishimiye kuba Amb wa UN atigeze atekereza ko yabigeraho.

Sponsored Ad

Isimbi Alliance wamenyekanye nka Alliah Cool yavuze ko yishimiye kuba yaratoranyijwe agashimirwa muri bamwe bafite ibikorwa bakora mukugarura amahoro anasobanura ko kugarura amahoro atari ugufata intwaro ukajya kurugamba gusa ahubwo no kuba wabasha kuganiriza abantu bagahindura imitekerereze itari myiza.

Alliah cool yagarutse k’ubantu batarasobanukirwa impamvu yambitswe Umudari yagize ati" Hari Film nakoze yitwa’Alliah The Movie’ irimo amasomo, irimo inyigisho nyinshi zafasha imiryango ndetse nabandi mubuzima bwabo bwa buri munsi ,ati nakoze (Scleaning Abouja) nerekana Filme yange abanyobera bari batumiye abantu benshi batandukanye harimo nabafite imirimo bakora mu ishami rya UN, mboneraho n’umwanya wo kubaganiriza aho uRwanda rugeze nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi naho twifuza kugera.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isimbi Tv dukesha iyi nkuru bamubajije uko yiyimvaga ubwo bamuhaga igihembo cy’ishimwe yagize ati’ Ndi umuntu ukunda gukora ibintu nkabikorana imbaraga zange zose hanyuma ikivuyemo cyose nkacyakira, ntago nigeze ngira inzozi zo kugera kuri uru rwego ariko nubwo ntagize izi nzozi nakoresheje imbaraga zange zose kugera ubwo nange numva ko atari imbaraga zange gusa ahubwo harimo n’imbaraga z’Imana. yakomeje avuga ati nge simbara icyaza bitewe nuko nakoze ahubwo nge ndakora nkakira ikivuye mubyo nakoze.

Alliah Cool yabajijwe aho izina rye rigiye kugera muruganda rwa cinema yagize ati" Izina ryange ntago ariryo nshaka ko rigira aho rigera ahubwo ibikorwa nkora nibyo ndeba aho bigomba kugera kandi mpamya ko ari heza kuko niba narabashije gukora Alliah the movie ngenyine ikagera kure ntago ubu byakwanga kandi aribwo mfite ubushobozi bufatika kuko mfite abamfasha kugeza ibikorwa byange kure.

Alliah wakuze arerwa na mama we gusa bikanamutera igikomere kubw’amahirwe macye nawe bikamubaho arishimira urwego agezeho kuko avuga ko kubera ubuzima yabayemo rimwe na rimwe byatumaga ababaza mama we bitewe nuko yakuze afite inyota yo kugera kubintu byinshi mu gihe gito byatumye atabasha kugendera neza mumurongo mama we yashakaga kumubonamo ariko arishimira cyane ko aho ageze ubu mama we ahishimiye ndetse niyo asubije amaso inyuma hari igihe asanga yari mukuri

Alliah Cool yashimiye Umukuru w’igihugu cy’uRwanda wahaye uburenganzira umwari n’umutegarugori, bibafasha kwigirira ikizere cyo kugera ahantu ukumva utewe ishema no kuvuga uRanda nk’umunyarwandakazi

Alliah yishimiye kubona mama we bwa mbere aza kumwakira kukibuga kindege, anahishura ko yambitswe impeta mugihe kingana n’ukwezi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa