skol
fortebet

AMAFOTO: Harmonize yagaragaye mu myambaro y’abagore

Yanditswe: Sunday 29, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi uri mubakomeye muri Afurika by’umwihariko Tanzania ari naho akomoka uzwi nka Harmonize yagaragaye yambaye imyenda y’abagore bivugwa ko ari kimwe mu bimenyetso yifashishije mu gukomeza gusaba imbabazi Kajala wahoze ari umukunzi we yifuza ko basubirana.

Sponsored Ad

Uko umunsi uje undi ugataha uyu muhanzi ntasiba guhorana udushya kubera kugaragaza amarangamutima afitiye Kjala wahoze ari umukunzi we yifuza ko basubirana.

Harmonize kuva yatandukana na Briana w’umunya Australia yavuze ko atifuza gusubira mu rukundo rw’akajagari kandi ko Kajala ariwe mugore abona bakundana akongera kuryoherwa n’urukundo.

Abinyujije mu bikorwa bitandukanye Harmonize agaragaza ko yiteguye gukora buri kimwe cyose cyatuma yongera kwegukana umutima wa Kajala nubwo uyu mugore kugeza ubu ntacyo arabivugaho.

Bivugwa ko Kajala na Harmonize batandukanye bapfa ko Harmonize yashatse gutereta umukobwa wa Kajala abinyujije mu butumwa yagendaga amwoherereza,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa