skol
fortebet

Amafoto ya Nsengiyumva "IGISUPUSUPU" ari kwitegereza mu gituza cya Diane yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 22, Jul 2019

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki 20 nibwo hatangwaga ibihembo bizwi nka Made In Rwanda Awards. muri ibyo bihembo NSENGIYUMVA ukunze kwitwa IGISUPUSUPU yegukanye igihembo cyindirimbo MARIA JEANNE ’IGISUPUSUPU’ nkindirimbo ikunzwe y’umwaka,mu gihe USANASE Bahavu Jannette uzwi nka ’DIANE’ muri filimi y’uruhererekane ya CITY MAID we yegukanye igihembo cyumukinnyikazi wa filimi mwiza w’umwaka wa 2019.

Sponsored Ad

Muri ibi birori NSENGIYUMVA yafashwe amafoto atandukanye asa nuhengereza mu gituza cya DIANE,abenshi ku mbugankoranyambaga bahurizaga ku kuba uyu mugabo yari yatwawe nuko uyu mukinnyikazi yari yambaye.Umwe yagize ati"Papa Nsengiyumva yitegereje umwambaro wa Bahafrica Collection ababazwa nuko manager we yamwambitse".

Mu kiganiro DIANE yagiranye n’ikinyamakuru UMURYANGO yadutangarije ko nawe yatunguwe n’ariya mafoto kuko we ngo atari yigeze abibona, ati"Nanjye byantunguye,sinahamya neza niba yarari kureba ku maboko yanjye cyangwa mu gituza cyanjye".


Diane kandi yakomeje avuga ko imyambaro yari yambaye yambitswe n’iduka rye rya BAHAFRICA COLLECTION ari naryo risanzwe rinamwambika,ati" Nari nambitswe na Bahafrica collection,ni iduka ryanjye risanzwe rinanyambika ariko ryambika n’abandi bantu,abagore n’abagabo sinjye gusa."

Ibitekerezo

  • Kureba abakobwa n’abagore beza nta cyaha kirimo.Nkuko Yesu yavuze muli Matayo 5:27,icyo tugomba kwirinda ni ukureba abakobwa tukabifuza.Kubera ko byakujyana mu busambanyi kandi ari icyaha kizabuza ubuzima bw’iteka millions and millions z’abantu.Niba dushaka kuzabaho iteka muli paradizo iri hafi,tuge twirinda gukora ibyo Imana itubuza byose.

    Nonese niba yari yaje gukina Mariya Jeanne amutereka amabere imbere urumva kurebamo hari igikuba cyacitse? Iyo atanagamo ijisho ahubwo nibwo yari kuba ansebeje.

    Hano yarebaga nta kintu kirimo rwose ubonye niyo ahengeza kwa Marina kweli?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa