skol
fortebet

Amagambo aryoheye amatwi 4 wabwira umukunzi wawe akamurutira andi yose wamubwiye

Yanditswe: Friday 17, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Iyo abantu bakimena bifuza ku rushinga, usanga hari byinshi bwirana mu rwego kubagarira urukundo rwabo, ariko ugasanga hari amwe mu gambo birengagiza kandi afite uruhare runini mu gushimangira urukundo rwabo.

Sponsored Ad

Aho uzaba hose nzaba ndi kumwe nawe

Wari wabwirwa iri jambo ngo wumve ukuntu riryoha? Si ugupfa kurivuga gusa kuko riraremereye, Kumva umuntu umubwiye ngo nzaba aho uzaba uri hose n’iby’agaciro gakomeye by’umwihariko ku bantu bakundana.

Ni byiza kuribwira umukunzi wawe kenshi muri ahantu hatuje, mwishimye atari mu bibazo kugirango adakeka ko ari bya bindi bisanzwe byo kwihanganisha uwagize ibibazo wese.

Uri uw’agaciro kuri njye

Ubusanzwe tuzi ko ibyo twagereranya nk’iby’agaciro ari zahabu n’ifeza wenda rimwe na rimwe hakaza n’amaafaranga menshi. Ibaze rero umuntu akubwiye ko uri uw’agaciro kuri we byaba biryoshye kubyumva kurusha uko yakubwira ngo ndagukunda.

Umfatiye runini.

Mu buzima bwa muntu akenera umufasha mu buzima bwa buri munsi, umuntu ubana n’abantu benshi mu buzima, afashwa n’abantu benshi kandi bakomeye.

Ngaho rero ibaze umuntu kugutoranya mu bandi benshi bamufasha cyangwa bamuba hafi akakubwira ngo umufatiye runini muri make ½ cy’ubuzima bwe ni wowe umugize.

Nkwibonamo

Ibaze uhuye n’umuntu akakubwira ngo nkwibonamo, urumva ukuntu byaba bimeze bishatse kuvuga ngo iyo akubonye aribona nkuko nta wakwiyifuriza ibibi ubwo bivuze ko nawe yakwifuza ko uhora mu bihe byiza.

Refe:herbeauty.co

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa