skol
Kigali

Amagambo meza 7 y’urukundo umugabo yakifuje guhora yumva abwirwa n’umugore we

Ubuzima   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 21 September 2021

Ubundi buri mugabo aho ava akagera akunda umugore umwitaho ndetse akagerageza no kumumenyereza kuzajya amubwira amagambo aryohereye ku buryo amunyura ndetse akamukora k’umutima kuko nkubwije ukuri nuzajya ukora ibi ngiye ku kubwira umubano wanyu uzaba uw’umugisha.


1.Ni wowe kiroto cyajye

Niba umugabo wawe ari uw’isezerano,ufite uburenganzira bwo kumwita umugabo w’isezerano.

2.Sinzigera nkuca inyuma

Niba ushaka kwiyubakira urukundo rwawe n’umugabo wawe banza umurememo icyizere,kuko nakwizera uzaba ugeze kuri byose bye,maze bitumen nawe akugirira icyizere cyuko ntacyo yakwikanga cyangwa ngo agucyeke kuko aziko utamuca inyuma,ubundi nta gishimisha umugabo nko kuba afite umugore yizera.

3.Nukuri umpora mu bitekarezo

Abagabo muri rusange bakunda abagore bahora babahangayikiye mbese bahora mu bitekerezo byabo,ibi bituma umugabo yiyumvamo ikindi gitangaza,kuko n’umubwira ko umuhoza mu bitakerezo bizatuma nawe uhora mubitekerezo bye.

4.Ndakwishimira mugabo mwiza

Igihe kimwe na kimwe umugabo ikintu aba akeneye buriya ugize gutya ukamusoma ku gahanga ubundi ukamubwira uti “Ndakwishimira mugabo mwiza”.ibi bizasobanura byose kuri we,nawe ibaze uburyo umugabo wawe azajya akwishimira.

5.Mubwire ko ntawundi mugabo wamukurutira

Iyo umugabo aziko afite umugore umuha impamvu zose zimwereka ko ariwe mugabo mwiza kuruta abandi bose ,azumva yishimye cyane ndetse anagukunde birezeho.

6.Mubwire ko ariwe byishimo byawe


Buri mugabo aba ashaka gukora uko ashoboye kose ariko ngo umugore we yishime,ku bwibyo rero nawe mwereke ibimenyetso bimwereka ko ariwe ugutera kunezerwa,yewe unabimubwire,icyo gihe nawe azanezerwa cyane.

7.Uri uw’agaciro kuri Njye

Bwira umugabo wawe uburyo ari uw’agaciro kuri wowe nawe bizamushimisha birenze ku buryo nawe azumva ko nta wundi mugore wamurutira uwe,yewe azatangira no kuzajya akubaha ndetse anakuhishe mu muryango.
Refe:.bonobology.com

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Menya ibintu 6 umugore akora akisenyera urugo atabizi

Hari ibintu umugore akora akabifata nk’ibyoroshye kandi ari kwisenyera...
15 January 2022 0

Musenyeri yajyanwe mu nkiko ashinjwa gusoma no gukorakora umugore w’abandi...

Joel Waweru, Umwepiskopi w’Itorero Anglican ryo muri Kenya arashinjwa...
14 January 2022 0

Umupasiteri yaciye ibintu kubera gusengera umusore mu iteraniro amusabira...

Umupasitori wo muri Nijeriya aherutse guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga...
13 January 2022 0

Pasiteri yakatiwe urwo gupfa ashinjwa gutuka idini ya Islam

Umupasiteri w’Abaporotesitanti w’imyaka 58, Zafar Bhatti yakatiwe urwo gupfa...
13 January 2022 0

Imbwa yo mu rugo yariye umwana w’uruhinja ubwo nyina yari asinziriye hafi...

Iperereza ryemeje ko uruhinja rukivuka rwariwe cyane n’imbwa y’umuryango...
12 January 2022 0

Sobanukirwa ubwoko 6 bw’urukundo abantu bakundana-Ubushakashatsi

Usanga abantu benshi badakunda cyangwa se ngo bakundwe mu buryo bumwe...
12 January 2022 0