skol
fortebet

Amajyepfo: Imbwa zariye abantu 6 zinica ihene ebyiri

Yanditswe: Monday 24, Apr 2017

Sponsored Ad

Abantu batandatu bo mu turere twa Huye, Nyanza, Muhanga na Ruhango, bariwe n’imbwa zizerera ku gasozi zirabakomeretsa ndetse zinica ihene ebyiri.
Kuwa Gatandatu, tariki ya 22 Mata, mu Kagari ka Mugobore, mu Murenge wa Simbi, mu Karere ka Huye imbwa yariye abana batatu bafite imyaka umunani y’amavuko irabakomeretsa byoroheje bahita abajyanwa ku bitaro bya Kabutare biherereye muri ako karere naho iyo mbwa iricwa.
Kuri iki Cyumweru tariki 23 Mata, nabwo imbwa zongeye kurya abantu kuko mu (...)

Sponsored Ad

Abantu batandatu bo mu turere twa Huye, Nyanza, Muhanga na Ruhango, bariwe n’imbwa zizerera ku gasozi zirabakomeretsa ndetse zinica ihene ebyiri.

Kuwa Gatandatu, tariki ya 22 Mata, mu Kagari ka Mugobore, mu Murenge wa Simbi, mu Karere ka Huye imbwa yariye abana batatu bafite imyaka umunani y’amavuko irabakomeretsa byoroheje bahita abajyanwa ku bitaro bya Kabutare biherereye muri ako karere naho iyo mbwa iricwa.

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Mata, nabwo imbwa zongeye kurya abantu kuko mu karere ka Ruhango, mu Murenge wa Mwendo yariye umuntu wihitiraga; muri Muhanga, mu Murenge wa Kabacuzi, zariye ihene enye, ebyiri muri zo zirapfa ; naho mu Karere ka Nyanza zariye abantu babiri.

Nyuma y’ibyo bikorwa, Polisi y’u Rwanda yakanguriye abafite imbwa kuzirinda kuzerera ku gasozi kugira ngo zitarya abantu n’amatungo cyangwa zikabangamira umutekano mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Polisi kandi yasabye abatunze imbwa kuzikingiza no kuzigenzura kugira ngo zitabacika zigateza umutekano muke aho zizerera.

Yibukije abazitembereza ahantu hatandukanye ko bagomba kuzambika umukandara wabugenewe mu ijosi, kandi bakawufata ndetse ko igihe bazitembereza bagomba kuba bafite icyangombwa cyerekana ko zakingiwe kandi ko uzitembereza agomba kuba ari umuntu mukuru ushoboye kuzitaho kugira ngo zidateza ingorane aho azicisha.

Polisi y’u Rwanda kandi irasaba inzego bireba gufatira ingamba imbwa zizerera ku gasozi mbere y’uko zibangamira rubanda.

Iteka rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi No 009/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 mu ngingo zaryo za 6, 7, 8,9 na 10 rivuga ibitegetswe n’uburyo bwo gutunga imbwa, ibihano bihabwa ny’iri imbwa ziteje ituze rike muri rubanda n’ibikorerwa izo mbwa.

Umuntu ushaka kugurisha cyangwa gukora ubucuruzi bw’imbwa agomba kubihererwa icyangombwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (Rwanda Development Board- RDB).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa