skol
fortebet

Amateka y’ ingenzi yaranze tariki 1 Nyakanga umunsi w’ ubwigenge bw’ u Rwanda n’ u Burundi

Yanditswe: Saturday 01, Jul 2017

Sponsored Ad

Tariki ya 1 Nyakanga, ni umunsi wa 182 w’umwaka. Iminsi 183 ngo umwaka wa 2017 urangire. Kuri iyi tariki nibwo u Rwanda n’ u Burundi bwahawe ubwigenge. Ku ruhande rw’ u Rwanda Gregoire Kayibanda (uri ku ifoto) wahaye Perezida wa mbere w’ u Rwanda watowe n’ abaturage ni umwe mu baharaniye ko u Rwanda rwigenga.
1618: Ferdinand II yambitswe ikamba ryo kuba umwami w’ubwami bwa Hongrie.
1962: U Rwanda n’u Burundi byabonye ubwigenge mu gihe byari bikoronijwe n’u Bubiligi.
Dusubije amaso inyuma ho (...)

Sponsored Ad

Tariki ya 1 Nyakanga, ni umunsi wa 182 w’umwaka. Iminsi 183 ngo umwaka wa 2017 urangire. Kuri iyi tariki nibwo u Rwanda n’ u Burundi bwahawe ubwigenge. Ku ruhande rw’ u Rwanda Gregoire Kayibanda (uri ku ifoto) wahaye Perezida wa mbere w’ u Rwanda watowe n’ abaturage ni umwe mu baharaniye ko u Rwanda rwigenga.

1618: Ferdinand II yambitswe ikamba ryo kuba umwami w’ubwami bwa Hongrie.

1962: U Rwanda n’u Burundi byabonye ubwigenge mu gihe byari bikoronijwe n’u Bubiligi.

Dusubije amaso inyuma ho gato ku itariki ya 25 Nzeri 1961, mu Rwanda habayeho kamarampaka ngo hatorwe niba u Rwanda rwaba repubulika cyangwa se rugakomeza kuba ubwami, ku bwiganze hatoweko habaho repubulika. Inteko nshingamategeko yahise itora ko Kayibanda aba Ministri w’intebe naho Mbonyumutwa agirwa President w’iyo guverinema y’inzibacyuho.

Hagati y’umwaka w’1961 n’1962, impunzi z’abatutsi bari barahejwe mu gihugu zagabaga ibitero bitandukanye baba mu bihugu bituranyi by’u Rwanda Ingabo z’abahutu zari mu Rwanda zabasubizaga inyuma zinafashwa n’ubutegetsi nkoloni, ibi byatumye abantu ibihumbi n’ibihumbi bahasiga ubuzima.
Hari ku itariki ya 01 ukwezi kwa Nyakanga 1962, Ububiligi n’indorerezi z’umuryango w’abibumbye batanga ubwigenge bwuzuye ku Rwanda n’ uburundi, republic y’u Rwanda iyoborwa n’ishyaka MDR-Parmehutu, riniharira ubuyobozi bwose bw’ u Rwanda. Imyaka ibaye 55 u Rwanda rwigenga, rugiye mu mubare w’Ibihugu byigenga. Kwigenga k’ u Rwanda bivuga ko Nta muntu ugomba kuruvogera yaba ava i mahanga cyangwa se umwenegihugu wakwibeshya ko yakwigarurira byose ngo arutegeke nk’aho rutagira banyirarwo.
Ubundi ubwigenge bw’igihugu ni ukwibohora kikava ku ngoyi n’agacinyizo k’umunyamahanga cyangwa agatsiko kaba kagikandamije, maze abenegihugu bakisanzura iwabo.
Ni ukugira ubusugire n’ubwigenge busesuye, maze igihugu kikayoborwa na benecyo kandi atari bamwe bakandamiza abaturage bagasigara batunzwe no kurya imitsi ya rubanda ; si ukureba ibyiza n’ubukungu bukirimo ngo wirengagize abagituye, amateka yabo, umuco wabo n’imibereho yabo.
1988: Marcel Lefebvre, umusenyeri w’ Umufaransa yaciwe na Kiliziya Gatorika.
1991: Amasezera y’ubufatanye yo kudaterana ya Warsaw yarasheshwe hari mu nama yabereye I Prague kuri iyi tariki ya 01 Nyakanga 1991.
1993: Hahagaritswe igerageza ry’intwaro z’ubumara zagombaga gukorwa n’ibihugu by’u Bwongereza, u Burusiya na Amerika.
1997: Hong Kong yabaye agace kayoborwa n’u Bushinwa.
2002: urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyizeho ingingo y’ubushinjacyaha ku byaha bya genocide, ibyaha byo kwibasira inyokomuntu, ibyaha by’intambara.

Bamwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1646: Gottfried Wilhelm Leibniz, umuhanga mu mibare akaba n’umufilozofe ukomoka mu Budage
1920: Henri Amouroux, umuhanga mu mateka n’umunyamakuru ukomoka mu Bufaransa
1944: Okoth Ogendo , avoka n’umwalimu mu by’amategeko ukomoka muri Kenya
1976: Ruud van Nistelrooy na Patrick Kluivert , abakinnyi ba football bakomoka mu Buholandi
Bamwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1986: Jean Baratte: umukinnyi wa football ukomoka mu Bufaransa
2006: Ryūtarō Hashimoto, Minisitiri w’intebe w’u Buyapani
Tariki Ya 01 Nyakanga Ni Umunsi Mpuzamahanga W’ama Koperative Uba Buri Wa Gatandatu Wa Mbere W’ukwezi Kwa Nyakanga.
Ni umunsi mpuzamahanga kandi wo guhoberana nawo uba ku wa gatandatu wa mbere w’ukwezi kwa Nyakanga.
Ni Umunsi W’ubwigenge mu Rwanda no mu Burundi, Naho kiliziya gatolika irazirikana mutagatifu Aaron.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa