skol
fortebet

Amerika: Umukobwa w’ imyaka 13 yatabaye murumuna we amukura mu muriro wabasize ari imfubyi

Yanditswe: Saturday 08, Apr 2017

Sponsored Ad

Umwana w’ umukobwa w’ imyaka 13 y’ amavuko wo muri Leta ya Tennesse, imwe muzigize Leta zunze ubumwe z’ Amerika arimo kuvugwa nk’ intwari nyuma yo gutabara murumuna we w’ imyaka 8 wari ugiye gushyira mu nzu.
Ku isaha ya saa tanu na 50 z’ igicuku ku isaha yo muri iyo Leta, nibwo polisi yo muri ako gace yakiriye impuruza ivugako hari inzu y’ umuturage yibasiwe n’ inkongi y’ umuriro nk’ uko byatangajwe n’ umupolisi witwa Henry County Sheriff Monte Belew.
Lilly Pollack w’ imyaka 13 y’ amavuko wari (...)

Sponsored Ad

Umwana w’ umukobwa w’ imyaka 13 y’ amavuko wo muri Leta ya Tennesse, imwe muzigize Leta zunze ubumwe z’ Amerika arimo kuvugwa nk’ intwari nyuma yo gutabara murumuna we w’ imyaka 8 wari ugiye gushyira mu nzu.

Ku isaha ya saa tanu na 50 z’ igicuku ku isaha yo muri iyo Leta, nibwo polisi yo muri ako gace yakiriye impuruza ivugako hari inzu y’ umuturage yibasiwe n’ inkongi y’ umuriro nk’ uko byatangajwe n’ umupolisi witwa Henry County Sheriff Monte Belew.

Lilly Pollack w’ imyaka 13 y’ amavuko wari wabashije gusohoka muri iyo nzu yarimo igurumana yumvise mu rumuna we ataka ariruka asubira mu muriro amukuramo bombi bararokoka nk’ uko polisi yabitangaje.

Belew yabwiye itangazamakuru ko mu myaka 40 amaze muri uyu mwuga ari ubwa mbere yabonye umuriro ufite imbaraga.

Uwo muriro wahitanye ababyeyi babo bana n’ abavandimwe babo batatu.

Imvano nyakuri y’ uwo muriro ntabwo iramenyekana gusa polisi yavuze ko iyo nzu yarimo umuriro rw’ amashyanyarazi n’ amashyiga bikekwa byaba aribyo byabaye intandaro y’ uwo muriro.

ABCnews dukesha iyi nkuru ivuga ko mu bahitanywe n’ iyo nkongi harimo umwana w’ imyaka 3, uw’ imyaka 4 n’ uw’ imyaka 14.

Ababyeyi b’ abo bana basanzwe mu cyumba cyo kuryamamo bashyizemo umwuka.

Polisi yavuze ko umwana watabawe yari yahiyeho gato ku ijosi, ngo arimo kuvurirwa mu bitaro byo muri ako gace ariko hari icyizere ko asezerwa kuri uyu wa Gatandatu. Iyo mpanuka yabaye ku ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa