skol
fortebet

Arashijwa kwica umugore we amuziza ko yamututse ko atazi gutera akabariro

Yanditswe: Friday 15, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umugabo wo muri Kenya witwa Stephen Nyangeri Mauti, arashinjwa kwica umugore we, Faith Nyatichi, nyuma yo kumubwira ko atari mwiza bihagije mu gutera akabariro.

Sponsored Ad

Nk’uko k24tv ibivuga, ibi byabereye mu gace kitwa Kangemi,muri Nairobi ku ya 3 Ukwakira 2021.

Raporo yahawe urukiko ku wa kane, tariki ya 14 Ukwakira, nyakwigendera yasuye uregwa mu gace ka Kangemi aho bakodesheje inzu nyuma yo kuva ahitwa Nyeri aho babanaga kuva muri Kanama 2021.

Ikirego kikaba kivuga ko nyakwigendera yasize umugabo we avuga ko agiye gusura "mubyara" we muri Kiserian gusa nyuma y’igihe gito yaramuhamagaye ashaka kumenya igihe azagarukira undi amumenyesha ko yagiye mu cyaro.

Raporo igira iti: "Nyuma y’iperereza ryakozwe, ushinjwa yamenyeshejwe ko umugore we adafite bene wabo muri Kiserian kandi ko atigeze agera mu cyaro".

Ushinjwa yavuze ko yabajije murumuna w’umugore we,amubwira ko badafite mubyara wabo muri Kiserian.

Ikirego kikaba kivuga ko ku ya 1 Ukwakira 2021, ushinjwa yahamagaye umugore we amusaba kumusura kubera ko atameze neza ndetse koko ngo yaramusuye.

Raporo y’abapolisi ivuga ko baganiriye ariko ntibashobora kumvikana kuko nyakwigendera ngo yarize bari gutera akabariro.

Ku ya 3 Ukwakira 2021, barabyutse nyakwigendera ategura ifunguro rya mu gitondo. Mu gihe barimo banywa ikawa, ushinjwa ngo yabwiye umugore we ko atagomba kumuta ngo ajye ku wundi mugabo.

Mu magambo ye, ushinjwa yavuze ko nyuma yo gufata ifunguro rya mu gitondo uyu mugore yamubwije ukuri ko yabanaga n’undi mugabo. Avuga ko umugore yahise atangira kumutontomera avuga ko atari mwiza bihagije mu buriri nyuma y’ibyo yamukoreye nijoro.

Ushinjwa yabwiye abapolisi ko yamufashe agerageza kumuturisha amufunga umunwa.

Avuga ko yatekereje ko yatuje ariko nyuma ahita yiyahura kuko yari yamaze guta ubwenge.

Uyu mugabo yavuze ko yahamagaye abaturanyi ngo bamujyane mu bitaro ariko bamenyeshwa ko yapfuye bakihagera.

Umucamanza mukuru mu rukiko I Nairobi, Bernard Ochoi, yategetse ko uregwa asuzumwa ibibazo byo mu mutwe kugira ngo barebe niba imitekerereze ye ari mizima, mbere yo kumugarura mu rukiko ku wa 17 Ukwakira 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa