Igikeri kinini cyane ku buryo abakozi bo mwishyamba bibajije ko ari ikindi kintu, cyabonywe mu ishyamba ry’inzitane muri leta ya Queensland majyaruguru ya Australia.
Iki gikeri rutura gikubye gatandatu igipimo cy’ubunini bw’igikeri gisanzwe, kirapima 2.7kg, kandi gishobora guca agahigo ku isi.
Iki gikeri cyahimbwe "Toadzilla" kubera ubunini bwacyo, cyahise kivanwa muri iryo shyamba.
Ibikeri – byajyanywe bwa mbere muri Australia mu 1935 – ni tumwe mu dusimba duto tubangamira abantu kandi ubu (...)
Igikeri kinini cyane ku buryo abakozi bo mwishyamba bibajije ko ari ikindi kintu, cyabonywe mu ishyamba ry’inzitane muri leta ya Queensland majyaruguru ya Australia.
Iki gikeri rutura gikubye gatandatu igipimo cy’ubunini bw’igikeri gisanzwe, kirapima 2.7kg, kandi gishobora guca agahigo ku isi.
Iki gikeri cyahimbwe "Toadzilla" kubera ubunini bwacyo, cyahise kivanwa muri iryo shyamba.
Ibikeri – byajyanywe bwa mbere muri Australia mu 1935 – ni tumwe mu dusimba duto tubangamira abantu kandi ubu bibarirwa hejuru ya miliyari ebyiri.
Ubwo umurinzi wa parike Kylee Gray yakibonaga bwa mbere arimo gukora akazi ke, ntiyashoboraga kwizera neza ibyo arimo kubona.
Uyu mugore yabwiye Australian Broadcasting Corporation ati: “Sinigeze mbona ikindi kinini gutya. [nabonaga] ari nk’umupira w’amaguru ufite amaguru. Twahise tukita Toadzilla”.
Kylee n’ikipe ye bafashe iki gikeri – bikekwa ko ari ikigore – bakijyana aho bakorera. Bari babizi ko kiremereye ariko bagipimye batungurwa n’uko gishobora guca agahigo ku isi.
Kugeza ubu agahigo k’igikeri kinini kari muri Guinness World Record ni icyo bise Prinsen cyapimaga 2.65kg cyabonetse muri Sweden mu 1991.
Kylee avuga ko iki babonye cyaba cyarabyibuhijwe no kurya inigwahabiri, ibikururanda n’ibinyamabere bito bito.
Ati: “Igikeri kingana kuriya kirya ikintu cyose gishobora gukwira mu kanwa kacyo.”
Ibikeri nta nyamaswa zibihiga muri Australia, ahubwo ubwoko bw’ibigira ubumara muri byo bwateje ikibazo kubera kwibasira inyamaswa karemano za hano.
Kylee ntabwo azi neza imyaka iyi ‘Toadzilla’ yaba ifite – gusa ubwoko bwacyo bushobora kuba mu ishyamba kugera ku myaka 15 – yibaza ko “kimaze igihe hano”.
Iki gikeri nyamunini kuva ubwo cyahise giterwa urwo kugisinziriza, nk’uko bisanzwe bikorwa muri Australia, kikazahabwa inzu ndangamurage yo muri leta ya Queensland.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *